Kuri uyu wa 21 Ukwakira nibwo hateganijwe igitaramo” Trace Awards” kiribuze kuririmbwa mo n’umuhanzi Zuchu, hamwe na Diamond, ariko uyu muhanzi ubwo yageraga I Kigali akaba yahuye n’uruva gusenya ubwo yibwaga igikapu cyarimo ibikoresho byuose yari bwifashishe aririmba muri iki gitaramo.
Uyu muhanzi ubu uri mu gahinda, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira mu ndege imwe na Diamond, gusa yavuze ko ari kugerageza kwiyubakamo icyizere ku buryo ibura ry’iki gikapu ritamubangamira.
Mu magambo ye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu yagize ati “Ndi mu Rwanda, natakaje igikapu cyanjye kirimo ibintu byose bimfasha gutegura igitaramo cya Trace Awards. Kuva kuri njye n’ababyinnyi banjye, ndi kugerageza gushaka uburyo naziba icyuho. Munsengere kuko ndi kugerageza kwiremamo icyizere.”
Zuchu usanzwe uvugwaho gukundana na Diamond ni umwe mu bahanzi bategerejwe kuririmba mu birori bya Trace Awards bibera i Kigali muri BK Arena, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.