umwe mu barwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Jonathan Sinzumusi ubarizwa muri CNL yisanze m’uburoko nyuma yo kunywa agasinda ndetse we n’abo bari kumwe bakaza kurwanira muri ako kabari banywereyemo,nyamara byitirirwa iperereza rya Politiki.
Ibi byabaye ubwo uyu munya politiki yajyaga mu kabare we na mugenzi we Elysée Niyongabo hanyuma bamara gusinda bakaza kurwana na nyir’akabari bapfuye ko abameye inzoga, ibi byaje gutuma imbonerakure zibyivangamo, uyu Jonathan Sinzumusi, atwarwa kuri sitasiyo ya Polisi mu gace ka giharo.
Icyakora nyuma y’uko ibi bibaye umuryango w’uyu Jonathan wasabye ko arekurwa, ndetse batangira no kubaza impamvu yafunzwe wenyine kandi abateje intambara barimo nyiri aakabari bo nibafungwe, Polisi ibasubiza ko basabwe ku mufunga none arafunze kandi nta kindi barenzaho.
Polisi y’aho mu giharo itangaza ko yamufunze kubera impamvu z’iperereza, mu gihe abo bari kumwe bo bahagurutse bagahagarara bashaka ko uyu mugabo yafungurwa ariko byanze biba iby’ubusa.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com