Umutwe wa M23 werekanye abasilikare 15 ba FARDC babarizwa muri Hibou Special force, indege nto za Drone z’indwanyi n’intwaro nyinshi
Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera iGoma avuga ko k’umunsi w’ejo umutwe wa M23 weretse itangazamakuru bimwe mu bikoresho bya gisilikare ,n’utudege duto twa Drone dukoreshwa mu ntambara twatswe ingabo za Leta FARDC mu gace ka Kichanga,Bwiza,Rujebeshi na Kabaragasha,sibyo gusa herekanywe n’abasilikare ba FARDC babarizwaga mu mutwe udasanzwe wa HIBOU Special Force.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kichanga nayo yahamije aya makuru ivuga koko abo basilikare ba FARDC berekanywe batabaza leta yabo ko yakunvikana na M23 .
Didier Bitaki impuguke mu mategeko mpuzamahanga na diplomasi wahoze muri Mai mai Kifua fua akaba ari umwe mu bavuga rikijyana muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ,abinyujijwe ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati” turatabariza abasilikare ba FARDC babandi bari baragiye kwitoreza muri Isiraheri kurwana , ubu hari abagotewe mu kigo cya Croix Rouge iKichanga kandi M23 irashaka kubahavana,ibi ni ukurenga ku mabwiriza mpuzamahanga,turatabaza ONU na MONUSCO badufashe.
Bwana Didier Bitaki akomeza avuga ko abo bakomando bari muri CROIX ROUGE babuze uko basohoka ngo bahunge bagera kuri 17,barikumwe n’intwaro zabo za Mudahusha,akaba asaba Umuryango utabara imbabare CROIX ROUGE ukorera muri Kichanga kudahirahira utanga abo basilikare bayihungiyeho.
Umwe mu bakozi b’umuryango utabara imbabare CROIX ROUGE uri Mweso utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko mu Bitaro bya Mweso bisanzwe bicungwa n’umuryango w’abaganga b’abafaransa batagira umupaka MSF avuga ko ibi bitaro byuzuye inkomere nyinshi z’abasilikare ba FARDC ndetse n’aba FDLR .
Mwizerwa Ally