Iserukiramuco rizwi nka Nyege Nyege ribera muri Uganda, ryakomorewe nyuma yuko intumwa za rubanda ndetse na bamwe mu banyapolitiki basabye ko ritazaba ngo kuko ribiba ubusambanyi.
Iri serukiramuco rizabera muri Uganda mu cyumweru gitaha, ryari rimaze imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikomeye kandi byitabirwa n’imbaga nyamwinshi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Gusa ubwo abadepite bamenyaga ko iri seruikiramuco rigarutse, bahise bazamura impaka basaga Guverinoma kurihagarika kuko risanzwe rizwiho gukongeza ubusambanyi n’ubutinganyi mu bakiri bato.
Abadepite barimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bari bamaganye iri serukiramuco, bavuga bati “Ntabwo twarutisha abana bacu amafaranga. Abazitabira iri serukiramuco bazaturuka mu Bihugu byose byo ku Isi birimo n’ibyakataje muri izo ngeso mbi none baje kubyanduza abana bacu.”
Gusa Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robina Nabbanja yatangaje ko iri serukiramuco rigomba kuba ariko ku mabwiriza akomeye agomba kubahirizwa kugira ngo izo ngeso mbi zitabona aho zimenera.
Yagize “Ibirori bizaba ariko hubahirizwa amabwiriza akomeye y’ubuyobozi, bikurura ba mukerarugendo ibihumbi n’ibihumbi, ntidushobora kubura aya mahirwe mu gihe Igihugu cyacu kiri kwikura mu ngaruka za COVID-19.”
Nyege Nyege Festival y’uyu mwaka izamara iminsi ine abantu babyina abandi banywa, isanzwe igaragaramo udushya twinshi aho abantu baba biyambariye uko basanzwe ndetse banakora ibikorwa ubundi bikorerwa ahishishe.
RWANDATRIBUNE.COM
Ubusambanyi busigaye bugaragarira ahantu henshi: Mu magambo y’indirimbo,muli porno zibera kuli Telefone,mu myambarire ikurura abagabo,etc…Ntabwo abantu bibuka ko aricyo cyatumye Imana itwika imijyi ya Sodoma na Gomora.Nkuko bible ivuga,ku munsi w’imperuka Imana nabwo izatwika abantu bose bakora ibyo itubuza.