Kubera itanga ry’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, ubwami bw’u Bwongereza bugiye kuyoborwa n’igikomangoma Charles, hari ibintu bigomba guhinduka.
Hari ibintu nibura 6 bigomba guhinduka mu bwami bw’u Bwongereza kubera iri hinduka ry’ubuyobozi muri ubu bwami.
Kimwe mu bigomba guhinduka bwa mbere, ni indirimbo yubahiriza Igihugu, igomba guhinduka igasimbuzwa Indi nshya.
Hari kandi Inoti n’Ibiceri bikoreshwa muri ubu bwami bigomba guhinduka, hakaba impuzankano y’Abapolisi bose bo mu bwami bw’u Bwangereza. Harahinduka kandi Urupapuro rw’inzira (Passports).
Si ibi gusa kuko barahindura n’ibirango by’Igihugu (Stamps) ndetse bahindure n’ibyo bita Postboxes.
Uwineza Adeline