Perezida Emmanuel Macron uyoboye Ubufaransa yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Israël, aho biteganijwe ko uyu mukuru w’igihugu agomba kugirana ibiganiro na Minisitiri Benjamin Netanyahu, ku ntambara ihanganishije iki gihugu n’umutwe wa hamasi ukomoka muri Palestine.
Uyu mu kuru w’igihugu cy’Ubufaransa akigera ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel, yatangaje ko icyatumwe akora uru rugendo ari ukugira ngo yereke iki gihugu ko bari kumwe mu byago bagize byo guterwa n’umutwe wa Hamasi, imbaga nyamwinshi ikahatikirira.
Ikindi kandi ni uko yifuza ko imfungwa ziri mu maboko y’umutwe wa Hamasi bagomba kurebera hamwe uko barekurw, ndetse bakarebera hamwe ukuntu ibintu bitagenda nabi muri iki gihe, iki gihugu gihanganye n’umutwe wa Hamas.
Macron azabonana kandi n’umukuru w’igihugu cya Israel, Isaac Herzog, aho abakuru b’ibihugu byombi bazaganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo, Benny Gantz na Yair Lapid kugira ngo bashakire intsinzi hamwe.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune