Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda, yose ari mu Rwanda yururutswa kugezamo hagati kubera itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Iki cyemezo cyafashwe na Perezida Paul Kagame nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022.
Iri tangazo rivuga ko yaba Ibendera ry’u Rwanda ndetse n’irya EAC, aho ari hose mu Rwanda yururutswa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira Umwamikazi Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022.
Rivuga kandi ko iki gikorwa kizubahirizwa kugeza igihe Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa.
Urupfu rwa Queen Elizabeth II rwatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, aho abatuye Isi bashenguwe n’urupfu rwe.
RWANDATRIBUNE.COM