Ku munsi wejo Tariki ya 8 Nzeri 2022 ,itsinda ry’mpuguke z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ( EAC) ryageze i Kinshasa, aho zahuye na Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo gusinyana amasezerano arebana n’amategeko azagenga Ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC Ubwo zizaba zigeze muri Mu burasirazuba bw’iiki Gihugu, guhashya imitwe yitwaje intwaro ahabarizwa.
Christoph Lutundula Minisitiri w’Intebe wungirije ,akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRCongo, yatangaje ko ,kohereza izo ngabo bizashirwa mu bikorwa hashingiwe ku bushake bwa Politiki abategetsi b’ibihugu bose bagize umuryango wa EAC bagaragaje .
Muri byo harimo gukemura mu buryo bwa burundu, ikibazo cy’amahoro n’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari.
Yagize ati:” DRCongo na EAC basinyanye amasezerano agomba gushiraho amategeko ingabo za EAC zizajyenderaho ubwo zizaba zitangiye akazi kazo muri DRCongo. Gusa ikingenzi n’uko ayo masezerano azashingira kubyo abategetsi b’ibihugu bigize EAC basabye harimo gukemura mu buryo bwa burundu ikibazo Cy’amahoro n’umutekano mu Karere .’”
Usibye gushira umukono kuri ayo masezerano, kugeza ubu ntiharashirwa hanze ibikubiye muri ayo masezerano ashiraho amategeko ingabo z’ihuriweho n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ( EAC) zizagenderaho ubwo zizaba zitangiye akazi kazo mu Burasirazuba bwa DRCongo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com