Umuyobozi w’ishyaka rya ‘Ensemble pour la Nation” Moise Katumbi ni umwe mu bakandida batanze Kandidature yo kuba umukuru w’igihugu cya Rebupulika ya Demokarasi ya Congo mu matora azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka 2023, biravugwa ko Kandidature ye ishobora guteshwa agaciro kubera ko afite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri.
Ibi byatangajwe n’umwe mu bategetsi bo muri icyo gihugu witwa Noël Tshiani watanze ikirego m’urukiko rushisnzwe kurengera itegeko Nshinga (Cours Constitutionnelle ) cyo gutesha agaciro kandidatire ya Moïse Katumbi Chapwe, uri mu bakandinda bashaka kw’iyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Congo.
Noel Tshiani akaba ashinja Moïse Katumbi kuba afite ikarita ndangamuntu yo mu gihugu cy’Ubutaliyani (ITALIE) , asobanura ko ngo kuba Katumbi yaratunze ibyangombwa by’ikindi gihugu atabiherewe uruhusha na leta ya Congo, ngo bikwiye gufatwa “nk’icyaha.” Ibi kandi yabivuze ashingiye ku itegeko rya Congo Kinshasa, ritemera ubwenegihugu bubiri.
Moïse Katumbi akaba yarigeze kubaho Guverineri w’Intara ya Katanga, aho yayoboye Imyaka ikabakaba itanu.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki yo muri Congo, bavuga ko uku ari ugushaka gutesha agaciro Kandidature ya Moise Katumbi kuberako ngo ashobora gukorwa kuko akunzwe n’abaturage cyane, dore ko ngo n ’ibikorwa byinshi bitanga akazi kuba Nyekongo benshi.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com