Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo akaba n’umuyobozi w’Ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) rigendera ku matwara ya Pan Africanism, Julius Malema asanga kunamira Umwamikazi w’Ubwongereza watanze ku munyafurika ari nko kwirengagiza akaga Abakoloni bateje uyu mugabane.
Mu nyandiko yasohowe n’Ishyaka EFF riyoborwa na Malema nyuma yo kumenya Itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza kuwa 8 Nzeri 2022,inenga abayobozi banyuranye ku Isi by’umwihariko abatuye mu bihugu byakolonijwe n’Abongereza birimo iby’Afurika Aziya na Caraibe n’Ubuhinde bashyizeho uburyo budasanzwe bwo kunamira umwamikazi w’Ubwonegereza Elizabeth wa II watanze ku myaka 96 y’amavuko.
Kubwa EFF ngo itanga ry’Umwamikazi Elizabeth ryagakwiye gufatwa nk’umwanya wo kwibuka Abanyafurika, Abakomoka mu birwa bya Caribbean, Ubuhinde , Australia n’ahandi henshi abakoloni b’Abongereza bagiye bamena amaraso y’abakavukire, bigashimangirwa n’uruhare Ubwongereza bwagize mu bucuruzi bw’Abacakara.
Kubwa Julius Malema uyobora EFF, ngo Gutanga k’Umwamikazi w’Ubwongereza byakabaye biba umwanya mwiza wo kwibuka uburibwe bukomeye umuryango we nawe ubwe bateje Igihugu cya Afurika y’Epfo mu gihe cy’Ubukoloni.
Yagize ati: “Elizabeth Windsor, Mu gihe cy’Ingoma ye ntiyigeze yicuza cyangwa ngo yumvikane asa n’usaba imbabazi ku byaha byakozwe n’abakoloni b’Abongereza n’umuryango we w’i Bwami muri rusange. Ubwo Abanya-Yemen batangazaga ko bashaka kwikura ingoma y’igitugu y’Abongereza, Elizabeth ubwe yategetse ko bababazwa kugera bazinutswe ibyo bitekerezo.”
EFF isoza ivuga ko Umuryango w’Ubwami bw’Ubwongereza nta kintu cyiza ukwiriye kwibukirwaho, uretse Ibikorwa bigayitse wakoreye abatuye mu bice Bwakoronije, Imfu z’Abantu batagira ingano n’Uburibwe bukomeye ku baturage cyane cyane abirabura.”
Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II yatanze mu kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022 mu rugo rwe ruri Balmoral muri Scotland.
Umuhungu we w’Imfura Charles w’Imyaka 73 niwe wahise amusimbura .Bikaba biteganijwe ko imihango yo kumwimika izaba mu minsi mike mbere y’uko umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II utabarizwa.
Queen Elizabeth yali akunzwe ku isi hose nk’umuntu wategetse imyaka 70.Uretse ibyo,yali na Supreme Head of Anglican Church ku isi yose.Kubera ko uwashinze iryo dini ari Sekuruza we witwaga King Henry VIII.Yarishinze kubera ko yasabye Paapa kurongora umugore wa 2 aramwangira.Ahita arongora ku ngufu undi mugore witwaga Ann Boleyn,ashinga n’idini Anglican Church riba no mu Rwanda.Igitangaje nuko abayoboke baryo bavuga ko ryashinzwe na Yesu!!! Nkuko na Gatolika ivuga ko Paapa wa mbere ari Petero kandi nta hantu na hamwe bible ivuga ijambo Paapa.Kimwe n’uko ntaho ivuga ijambo ubutatu.Ryahimbwe n’umugatolika witwaga Tertullien mu kinyejana cya 3 nyuma ya Yesu.Bible yigisha ko hariho Imana imwe rukumbi ishobora byose kandi idashobora gupfa (SE wa Yezu).