Ibiganiro by’ihuriro ryateguwe na komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ihuriro ryiswe Global Gateway Forum,byitabiriwe na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, wagiye ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri ibi biganiro.
Ubusanzwe muri iri huriro abahagarariye ibihugu bigize uyu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi bahura n’abakuru b’ibihugu na guverinoma baturutse hirya no hino ku isi, abahagarariye inzego z’abikorera, ibigo by’imari n’imiryango mpuzamahanga barebera hamwe uko ishoramari inzego z’abikorera n’iza Leta ryashyigikirwa.
Muri iri huriro kandi haganirirwamo uko icyuho kiri mu ishoramari ku isi cyazibwa kandi hagashyirwa imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, ingufu, ubwikorezi, ubuzima, uburezi n’ubushakashatsi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje uburyo u Rwanda ruteza imbere uru rwego kuko rufite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Yagize ati “U Rwanda kandi rwateje imbere mu buryo buhamye ibikorwa by’ubushakashatsi no guhanga ibishya, bityo mu 2018 twatangije ikigega gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya. Iki kigega cyabaye umuyoboro w’ibanze ku nkunga igenewe ibikorwa by’ubushakashatsi no guhanga ibishya. Muri uwo mujyo kandi, u Rwanda rwateje imbere ubufatanye hagati y’abikorera na Leta hagamijwe guha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abahanga udushya kubona inkunga y’uburyo bw’imari. Urugero, u Rwanda rwafatanyije na kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi bikomeye ku isi, bimwe bifungura amashami n’ibiro mu Rwanda.”
Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ari bwo bwatuma ibibazo bihangayikishije isi byakemurwa neza kandi hakabaho iterambere rirambye. Agaruka ku burezi yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu burezi bufite ireme guhera mu cyiciro cy’incuke aho rwashyizeho amarerero, noneho mu mashuri abanza n’icyiciro rusange amafranga y’ishuri akurwaho mu mashuri ya Leta.
Abagize iri huriro bar bihaye intego yo gutuma habaho ishoramari rifite agaciro k’ama Euro azaba ageze kuri miliyari 300 hagati y’umwaka wa 2021 na 2027 hagamijwe gutuma ibihugu birushaho kugirana imikoranire aho kugira ngo bimwe bibeho bibeshejweho n’ibindi mu rwego rwo kuziba icyuho kijyanye n’ishoramari.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com