Akarere ka Karongi kari kamaze iminsi mike katagira umuyobozi mukuru w’akarere nyuma y’uko uwakayoboraga Mukarutesi Vestine yegujwe n’inama njyanama y’akarere, kubera kutubahiriza ishingano, aka karere kahawe umuyobozi mushya Niragire Theophile.
Uyu muyobozi mushya wasabwe kwita ku baturage cyane, ibintu byanagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert ubwo yamusabaga kwita cyane ku baturage n’ibibazo byabo.
Yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, mu muhango w’Ihererekanyabubasha hagati ya Mukarutesi Vestine uherutse kweguzwa ku buyobozi bw’Akarere ka Karongi na Niragire Theophile, Umuyobozi w’Agateganyo w’aka Karere.
Ku wa 23 Ukwakira 2023, nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yeguje Mukarutesi Vestine. Perezida wayo Dusingize Donatha yavuze ko mu mpamvu zatumye uyu muyobozi yeguzwa harimo kudakemura ibibazo by’abaturage no kutumva inama z’Inama Njyanama y’Akarere.
Mukarutesi yashimiye Perezida wa Repubulika ku mahirwe atanga kuri buri wese, ariko by’umwihariko ijambo yahaye abagore.
Yashimiye abaturage bamugiriye icyizere, ashimira abajyanama bagenzi bamugiriye icyizere bakamutorera kuyobora akarere, ndetse anashimira abo bafatanyije kuyobora akarere mu gihe cy’imyaka ine n’ukwezi kumwe ndetse n’inzego z’umutekano bakoranye amanywa n’ijoro mu gucunga umutekano w’abaturage.
Ati “Nubwo hari ibitaragezweho hari igihe umuntu akora hakaba ibyo atagezeho kubera se impamvu zitandukanye, umwanya wabaye muto cyangwa se intege zabaye nke ariko iyo umuntu yakoresheje ubushobozi, imbaraga ze n’ubwenge afite niyo mpamvu aho yagarukirije hari abandi bagomba guhera aho ngaho bagakomerezaho.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko mu miyoborere myiza habaho guhindura inshingano cyangwa kuzihagarika, bityo ko kuba habayeho impinduka ntawe ukwiye kubifata nk’igikuba cyacitse, kuko muri iyo miyoborere habaho gusimburana.
Ati “Birababaza gukorana n’umuntu ukabona aragiye, ariko uko gusimburana ni imiyoborere isanzwe. Ndashimira Mukarutesi wari uyoboye aka Karere mu myaka ine n’ibyo yakagejejeho. Umuyobozi mushya turamusaba gukora cyane mu guteza imbere abaturage kuko aribo Igihugu gihihibikanira”.
Mukarutesi abaye Umuyobozi w’Akarere wa kane uhagaritswe ku buyobozi mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe kitagenze ku mezi atandatu, nyuma ya Kambogo Ildephonse wayoboraga Akarere ka Rubavu, Murekatete Triphose wayoboraga Akarere ka Rutsiro na Mukamasabo Appolonie wayoboraga Akarere ka Nyamasheke.
Ibi kandi bibaye mu gihe igihugu cyacu kiri kwerekeza kuri Gahunda y’amatora ateganijwe umwaka utaha wa 2024, amatora y’inzego z’ibanze yuzuza imyanya ituzuye nayo akaba ateganijwe muri iyi minsi kuko azatangira kuwa 28 Ukwakira.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com