Mu buzima busanzwe abantu twifuza ubuzima buri hamwe, dushaka ubuzima tubonamo byose, kuba dufite ubuzima buzira umuze, kuba inzozi zacu zaragezweho, kuba dufite umuryango unezerewe, ndetse tugaragiwe n’inshuti z’umumaro, ibi byifuzwa na benshi ariko bake gusa nibo babasha kubigeraho kuko kugera kuri kimwe muri ibi bisaba ko ibindi bisigaye biba igitambo .
Ni gake cyane wasanga umuntu w’umukire cyane ku isi yarahiriwe n’urushako, kuburyo yaba afite umuryango unezerewe cyane ndetse afite ubuzima buzira umuze, adafite indwara n’imwe ndetse akaba agaragiwe n’inshuti nyinshi z’umutekano zimukunda bya nyabyo zitamukundira ubukire afite. Ibi ntibipfa kubaho niyo bibayeho biba ku bantu mbarwa.
Murwego rwo kumva no gusobanukirwa neza turifashisha amashyiga 4 tureba ibyo wageraho muri ubu buzima.
Ishyiga rya mbere ni umuryango wawe,
Ishyiga rya kabiri ni inshuti yawe itakuryarya
Ishyiga rya gatatu ni ubuzima buzira umuze.
Ishyiga rya Kane ni akazi ukora kagufasha gukabya inzozi zawe
Muri iki kigereranyo cy’amashyiga ane menya ko udashobora gucana amashyiga yose ngo yake nkuko hakwaka rimwe ubaye ariryo wacanye gusa, kubwibyo rero zirikana ko nushaka kubikora byose ntuzabisohoza neza byose, bisaba ko bimwe biba igitambo cy’ibindi.
Dufashe urugero nko kubakire bagiye bamenyekana ku isi, nka Elon musk, CEO wa Twitter kuri ubu, yigeze atangaza ko akora amasaha nibura 100 buri cyumweru, ayo masaha aba ari mukazi ,yasimbuye umuryango we, asimbura kwiyitaho , asimbura guhura n’inshuti. Uko byagenda kose Hari ibitambo bibaho kugirango ayo masaha 100 ya buri cyumweru ayakoremo.
Abandi bakire ba mbere mu isi bamaze iminsi munkubiri y’inkundura ya divoruse, Hari inkuru nyinshi z’abakire bagiye batandukana n’abagore babo ,nikigaragaza ko bamwe na bamwe bagiye bigomwa ibintu bitandukanye birimu n’umuryango kugirango akomeze inzozi ze.
Muri make ariya mashyiga 4 asobanuye igihe n’imbaraga byawe, utsindira mubyo uharira umwanya n’imbaraga zawe. Kuko iyo ushaka kubibamo byose ntubigeraho ijana ku ijana.
Niba ushaka kubaho mu buzima bukora mu Nguni zose buzaba buciriritse ,usabwa gucana amashyiga yose icyarimwe, ariko niba ushaka kubaho mu buzima buri kubushorishori kora kimwe wiyemeje kuzagera ku ijana ku ijana, urahitamo kuzimya andi mashyiga watse ishyiga rimwe.
Niyonkuru Florentine