Kuva tariki ya 25 Ukwakira 2023, Leta ya Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihugiye mu bikorwa byo gushinja ingabo z’u Rwanda RDF, kohereza abasirikare ku butaka bw’iki gihugu ,kugirango batere ingabo mu bitugu umutwe wa M23.
Ni ibimaze iminsi biri gutangazwa na Christophe Lutundula, minisiri w’Ububanyi n’amahanga ,Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo hamwe na Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRC.
Aba baminisitiri bo muri Guverinoma ya Congo, bamaze imninsi barimo kwereka abahagarariye Ubumwe bw’Uburayi n’Amerika muri DRC, icyo bise amashusho yafashwe na Drones,agaragaza ingabo z’u Rwanda(RDF) ziri muri Gurupoma ya Tongo ho muri teritwari ya Rutshuru , ndetse ko izi ngabo zari zihugiye mu bikorwa byo gufasha umutwe wa M23, mu rugamba bahanganyemo n’ingabo za Leta FARDC.
Hamenyekanye ikihishe inyuma y’ibi birego bya DRC mu gihe Leta y’u Rwanda yamaze kubitera utwatsi!
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023, umwe mu Banyapolitiki bo muri DRC ,utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’Umutekano we, yavuze ko amafoto aheruka gushyirwa hanze na Kinshasa, ivuga ko yafashwe na Drones agaragaza Ingabo z’u Rwanda ziri muri gurupoma ya Tongo, ari amahimbano ndetse ko ashingiye ku binyoma , ngo kuko yashyizwe hanze na Guverinoma y’iki gihugu hagamijwe kwereka amahanga ko Ingabo z’u Rwanda ziri kurwana muri Congo.
Uyu munyapolitiki, yakomeje avuga ko , ari ibintu byatekerejweho neza na Guverinoma ya Congo, nyuma yaho Umutwe wa M23 utangiye kwigaranzura ingabo za leta FARDC zifatanyije na FDLR hamwe na Wazelendo ,mu mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuwa 22 Ukwakira 2023 ndetse abarwanyi ba M23, bakabasha kwisubiza uduce twinshi turimo n’umujyi wa Kitshanga .
Leta ya Congo , ngo isa niya tunguwe cyane ndetse ibura ubusobanuro iha Abanye congo , bitewe n’uko kuva kuwa 1 Ukwakira 2023, yarimo yigamba ko iri gutsinda uruhenu M23 inagaragaza uduce yari yamaze kwambura uyu mutwe muri teritwari ya Masisi turimo Nturo, Kilorirwe,Kicwa , Kitshanga n’ahandi.
Muri iyo minsi , ngo Kinshasa yarimo yikomanga kugatuza ari nako iha ikizere Abanye congo, ivuga yamaze kuvugutuira M23 umuti usharira ndetse ko bazakomeza gukubita inshuro uyu mutwe kugeza bawirukanye ku butaka bwa Congo mu gihe gito gishoboka.
Uyu munyapolitiki, yakomeje avuga ko bitewe n’uko urugamba rwo kwambura M23 uduce twose igenzura Kinshasa yari yateguye rwaje guhindura isura ndetse Ingabo za Leta FARDC , Wazalendo na FDLR bakaba bakomeje gutsindwa uruhenu na M23 ari nako yisubiza uduce twinshi igaragaza imbaraga zidasanzwe , ngo byatumye Kinshasa mu rwego rwo kwikura mu isoni, igaragaza ko itari kurwana na M23, ahubwo ko ari ingabo z’u Rwanda ziheruka kwambuka zikajya gufasha abarwanyi b’uyu mutwe.
Ibi kandi , biheruka kwemezwa n’abasirikare ba FARDC hamwe na Wazalendo , bari bamaze gutsindwa na M23 mu gace ka Bwiza na Kitshanga, baje bavuga ko abarwanyi ba M23 babonye muri Bwiza na Kitshanga, batandukanye cyane n’abo bari baheruka guhura nabo muri Masisi mu duce twa Nturo, Kilorirwe na Kicwa .
Aba basirikare ba FARDC ,bahungaga bavuga ko M23 ifite abarwanyi kabuhariwe ndetse ko bakeka ko atari M23 nyirizina ,ahubwo ko bashobora kuba ari ingabo z’u Rwanda bahuye nazo .
Kugeza magingo aya ariko, Guverinoma y’u Rwanda ihakana ibyo birego byose, ikavuga ko nta ngabo za RDF ziri ku butaka bwa DRC gufasha M23 ahubwo ko Kinshasa ariyo ikomeje gukorana no gutera inkunga inyeshyamba za FDLR zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com