Ikigocy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), cyatangaje ko kimaze gushora arenga miliyari icyenda mu gufasha inganda mu kwiteza imbere.
Mu 2018 nibwo gahunda yogufasha inganda yatangiye, by’umwihariko hatangizwa gahunda y’ipiganwa izwi nka Open Calls Program muri 2020/2021 aho bakora ubushakashatsi (Technology Audit) hagamijwe kureba ibibazo biri mu nganda, hagashyirwaho gahunda, aho inganda zipiganira kubona ikoranabuhanga rigezweho hibandwa ku mashini n’ibindi bikoresho, kubaka ubushobozi hatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi, hakiyongeraho n’ubufasha mubya tekinike.
Mu myaka ibiri ishize NIRDA yafashije inganda ziri mu mpererekanye nyongera gaciro umunani kandi muri rusange 80% by’inganda zafashijwe zatangiye gukora. Muri izompererekanenyongeragaciro umunani hari mo eshanu zafashijwe ku nkunga y’Ikigo cy’Iterambere cy’Ububiligi (Enabel), hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ndetse n’urwego rw’iterambere ry’Imijyi (Urbanization).
Muri izompererekane nyongera gaciro eshanu NIRDA yafashije ku nkunga ya Enabel, inganda zafashijwe zahawe inguzanyo yishyurwa 50% ntanyungu kandi ntangwate zisabwe. Iyi ikaba ari inkunga ikomeye kunganda kuko bishyura 1/2 cy’amafaranga baguze imashini n’ibindibikoresho, bikishyurwa ntanyungu baciwe n’amabanki mu gihe ubusanzwe banki zica inyungu nyinshi ugasanga inganda zimwe nazi mwe zitinya gufata imyenda cyangwa iziyifashe zikagorwa no kwishyura.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Christian SekomoBirame, avuga ko iyo abafashijwe bishyuye amafaranga asubira kuri konte ya NIRDA ariko n’ubundi akifashishwa mu gufasha abandi batagizeamahirwe yo kugerwa ho n’ubwo bufasha.
Akomeza avuga ko amafaranga bafasha aba banyenganda bayagaruza kunyungu ya 0%, ntacyo Leta yunguka ku banyenganda babo, agarutse akongera gufasha abandi banyenganda bari muri rwaruhererekane nyongeragagico, ku buryo umubare w’inganda zizakomeza gufashwa n’iyigahunda uzagenda wiyongera, mu myaka itanu cyangwa 10 bazaba bamaze gufasha inganda nyinshi cyane.
Bamwe mu bagezweho n’iyi gahunda bavuga kobyabafashije kurushaho kunoza imikorere, yaba mu rwego rwo kongera umusaruro cyangwa ubwiza bw’ibikorwa byabo.
Umuyoboziw’uruganda rukora ibiryo by’amatungo mu Karere ka Huye (Regional Food Processing Industry) Jean Paul Hanganimana, avuga ko mberey’uko bahabwa imashini ibafasha, baribafite ibibazo byiganjemo ibyo kudakora ibiryo byiza.
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Kigocy’Iterambere cy’Ububiligi mu Rwanda (Enabel) Iglesias Roa Manuel, avuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu gice ikigo cyabonde tse n’Ububiligi bateramo inkunga, kandi ko batazahwema gutanga inkunga yabo.
Kuva gahunda ya Open Calls Program yatangira muri 2020/2021 hamaze gufashwa inganda 38, bikaba biteganyijwe kohari izindi zigera kuri eshanu zizafashwa mu bihebyavuba, kubera ko hari amafaranga yagiye asigara azagurwamo imashini.
Norbert Nyuzahayo