Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, Guveronama y’u Rwanda yarekuye imfungwa 1803 zari zifungiye ibyaha byoroheje birimo ubujura no gukubita no gukomeretsa.
Izi mfungwa zafunguwe by’agateganyo nk’umwanzuro wemejwe n’inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 8 Nzeri 2022 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ifungurwa ry’aba bafungwa rije rikurikira ubusabe bw’abarimo umuyobozi wa Transparent International Rwanda,Ingabire Marie Immaculee utarahwemye kugaragaza ko ubucucicike bukabije mu magereza yo mu Rwanda ari ikibazo gikomeye.
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda bwo mu mwaka 2021 bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze ku 174% buvuye ku 136% bwariho muri 2020.
Ubucucike mu magereza bwariyongereye mu myaka itatu ishize kuko wavuye kuri 136% bugera ku 174%.
Gereza ibarwa nk’irimo ubucucike bwinshi kurusha izindi mu Rwanda ni Gereza ya Muhanga ifite ubucucike bwa 222%, bivuze ko abayifungiwemo bakubye hafi 3 abagomba gufungirwamo.
Abatungwa agatoki kubigiramo uruhare ni inzego zirimo Abashinjacyaha n’abacamanza.
Ubu bushakashatsi bwa TIR bwarebaga ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubundi buryo bwo kugorora mu Rwanda, bwagaragaje ko ubucucike mu magereza bukomeza kurushaho gutumbagira.
Kugeza ubu Gereza zo mu Rwanza, zifungiyemo abarenga ibihumbi 87 .
Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda, avuga ko kuba umuntu ukurikiranyweho icyaha yaburana adafunze ari ihame, akaba yafungwa mu gihe hari impamvu zikomeye.