Bitewe n’imibereho igoye kuri benshi muri ubu buzima ,bituma abantu benshi bakira ibintu mu muryo butandukanye, na none bitewe na kamere y’ubuzima bwuzuyemo ibyiza n’ibibi bihora bisimburana, bimwe tubigiramo uruhare bikarangira bituguye nabi, ibindi bikatugwirira nta ruhare twabigizemo, abantu benshi kwihangana bikanga, ubundi kwihangana bigakunda bitewe n’uburyo ushoboye kubyakira uko byaba bimeze kose.
kwigunga ni uburwayi butera umuntu kuba wenyine ntiyifuze kuba yaba hamwe n’ abandi mu buryo bw’imitekerereze , abahanga bakaba baragaragaje ko ari bumwe mu burwayi bwo mu mutwe bworoheje, bikitwa ko ari indwara iyo bimaze igihe kiri hagati y’amezi 5 n’amezi 8.
Ubusanzwe kwigunga umuntu wese ashobora kubigira bitewe n’ibihe urimo kunyuramo, ukumva ushaka kubaho wenyine, ibyo ni ibisanzwe, ariko iyo bibaye akarande nko mu mezi 5 akaba yashira, menya ko bimaze kuba indwara.
Biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, nko kuba utarabashije kubona urukundo rwa kibyeyi ukiri muto, kuba warahuye no guhabwa akato ukiri muto, kuba umuntu atabasha kwibona mubyo abandi bakora ugasanga baramuheza, nk’abantu bafite ubumuga runaka bashobora kurwara iyi ndwara kubera imbaraga nke zo gukora ibyo abandi barimo gukora .
Ku bana nabyo birashoboka cyane cyane iyo umwana afite cyangwa se imbaraga nke zo gukora ibyo abandi barimo gukora noneho bigatuma abandi bana bamwaga rimwe na rimwe bakanamuheza. Ashobora gukuramo indwara yo kwigunga.
Hari igihe ushobora gukora impanuka ku bwonko, no k’umuntu mukuru nawe iyi ndwara yayirwara nka nyuma yo guhura n’ibibazo bitandukanye , nko gutandukana n’uwo mwashakanye, gupfusha , guhomba bikabije, kubura ikintu gisobanuye byose ku buzima bwawe, guhura n’ihahamuka, kwirukanwa ku kazi, kugirirwa urwango cyangwa se akarengane, ubukene, kutagera ku nzozi zawe n’ibindi
Hari nabakoresha imiti ibatera kwigunga nko gukoresha ibiyobyabwenge cyane, abanwa urumogi cyane, abakoresha mugo, bishobora gutera indwara yo kwigunga, cyangwa ubundi burwayi budakira, ushobora ku rwara Diabete kwiyakira bikakunanira, cyangwa se ukandwara Sida kubyakira bikakunanira n’ibindi bisa nkabyo.
Burya no kumara igihe kinini ukoresha imbugankoranyambaga, bishora kugutera indwara yo kwigunga bitewe no kumara igihe uri wenyine ,n’abasoma ibitabo cyane hari igihe ushobora gutwarwa nabyo kuzageza ubwo bigutera indwara yo kwigunga ushaka kubaho ubuzima bwa wenyine, guhura n’ikintu gishobora gutuma utakaza igice cy’ umubiri cyangwa guhezwa muri sosiyete.
Bitewe n’icyaguteye kwigunga burya n’ingaruka ziba zitandukanye, niba icyatumye wigunga gishingiye kumaranga mutima mabi, akenshi bigira ingaruka mbi nko kunezerwa, kwiciraho iteka, guhorana amarira, kutabasha kurebana n’abandi mu maso, kurakazwa n’ubusa, kunenga abandi, kwigaya, kujya impaka ku bintu bidashira bitanasobanutse, ushobora kuba imbata y’ibiyobyabwenge, bishobora kuba imbarutso y’uburwayi bwo mu mutwe nka buriya bukomeye bw’ibisazi, kutamenya gufata ibyemezo bizima n’ibindi, ibi byose bishobora kurema kwigunga.
Kuwageze ku rwego rwo kurwara kwigunga,bishobora no gutera uburwayi bw’umutima, byangiriza cyane udutsi dutwara amaraso tukanyunyuka, byongera ibyago byo kurwara kanseri yo mu bwonko, byoroshya gukura kwibibyimba bya kanseri yo mu bwonko, bitera gupfa ukiri muto, bituma umuntu asaza vuba, kubura ibitotsi , ugatakaza kw’iyitaho , gushaka ubuzima ukumva ntacyo bivuze n’ibindi.
Inama zagufasha kuva mu bwigunge
Icyambere ni ukumenya ko ubwigunge nta handi buva uretse mu mitekerereze yawe, hari uburyo bwo kurekura amarangamutima bwagufasha guhangana n’indwara yo kwigunga, nk’uko iyo hari ikintu kigushimishije useka burya ni nako iyo hari ikintu kikubabaje kigomba ku kuriza kandi ukarira byanyabyo kuberako amarira ufunga kubera kwihagararaho, ashobora guturikira ahatari ngombwa. Ningombwa ko ugomba kureka igihe ubabaye ukarira n’igihe wishimye ugaseka utitaye kuwo uriwe.
Shaka icyo ukunda ujye ugikora buri munsi, shaka akazi gatuma uhuga kuburyo utagomba kuburira mu bitekerezo, shaka uko wajya usura bagenzi bawe.
Kwigunga bishobora no gutera ikibazo mu myororokere haba ku gitsina Gabo n’igitsina Gore ,niyo mpamvu ari ikintu buri wese akwiye kwitondera, burya ushobora kugira ibibazo mu bijyanye n’imyororokere bishamikiye cyane ku bijyanye n’imitekerereze, akenshi ni ibintu bihura cyane .
Niyonkuru Florentine.