Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022 nibwo habaye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Umwami w’Ubwongereza Charles III wari umaze iminsi 2 ku ngoma nyuma y’itanga ry’umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II
Mu muhango wabereye mu Ngoro ya Buckingham, uyoborwa n’Abagize Akanama kayobora itorero ry’i Bwami.
Mbere y’uko uyu muhango utangira habanje akarasisi karimo kuvuza impanda no kurasa imizinga mu guha icyubahiro Umwamikazi Elizabeth watanze, no guha ikaze umwami mushya wari ugiye kwimikwa.
Umwami Charles III wari ugaragiwe n’Umwamikazi Camilia n’umuhungu we w’Imfura , Igikomangoma cya Cambridge William yasomye inyandiko y’irage ry’ingoma yemeza ko ariwe ugomba gusimbura nyina umubyara, Umwamikazi Elizabeth II watanze kuwa 8 Nzeri 2022.
Nyuma yo gusoma iyi nyandiko, Umwami Charles yarahiriye kuyobora Ubwami bw’Ubwonegereza n’Impugu zabwo zibumbiye mu cyitwa Common Wealth Realms kuri Bibiliya nkuko bisanze bigenda mu Bwami bw’Ubwongereza.
Nyuma y’indahiro yakurikijeho gushyira umukono ku nyandiko nyuma y’uko umuhango wo kumwimika utangira. Mu mbwirwaruhamwe yagejeje ku baturage b’Abongereza, yagarutse ku bigwi by’Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga, avuga ko yamwigiyeho byinshi ndetse ibyo azakora byose zabikora agera ikirenge mucye.
Umwami cyangwa umwamikazi w’Ubwongereza, iyo yimye aba agomba kuyobora Ubwami bw’Ubwongereza no kuba umuyobozi w’Ikirenga mu bihugu byiswe Common Wealth Realms aribyo: Antigua na Barbuda, Australia, Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, Solomon Islands, na Tuvalu.