Depite Mukabunani atangaza ko ababazwa n’amaraporo atangwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu, basebya u Rwanda aho gutangaza ukuri babwiwe, ndetse aboneraho no kumeyesha abakora izi Raporo ko mu Rwanda nta Muntu urya undi, avuga ko ibyo bikorwa kugira ngo basebye igihugu cy’u Rwanda gusa.
Depite Mukabunani Christine kandi aherutse kuvugira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite ko Human Right Watch hari igihe ajya avugana nayo ariko akaba atungurwa n’uburyo raporo zabo basohora mubyo bavuganye hatajya hasohokamo na kimwe.
Mu kiganiro cyihariye Mukabunani yagiranye na Rwandatribune.com kuri iyi ngingo yavuze ko ababazwa nuko ndetse agaterwa agahinda na Human Right Watch kuko isebya igihugu cye Kandi ko adatanga ibitekerezo kugira ngo igihugu kidaseba.
Umunyamakuru yabajije uyu mudepite ati “Nyakubahwa muherutse kuvugira mu nteko ko HRW ijya ibavugisha ariko ko mwatunguwe no kubona raporo basohoye k’u Rwanda itagaragayemo ibyo mwababwiye . Ese ubona byaratewe n’iki?”
Mukabunani Christine yasubije ati” sinzi ikibitera keretse mu bibabajije , mbona ari uko ibyo baba bakeneye ataribyo ubasubiza, iyo ubasubije ibyo badashaka ntibabishyira muri raporo.
Umunyamakuru arongera ati” Nk’umunyepolitike ubona byagira izihe ngaruka ku gihugu kandi nk’umudepite uhagarariye ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi?”.
Mukabunani Christine ntabwo ari nk’umuntu utavuga rumwe na leta ahubwo nk’umunyarwanda , ingaruka bigira ni uko abasoma izo raporo bashobora kwibeshya bagira ngo nibyo ,rero utavuga rumwe na leta aharanira ko igihugu cye kivugwa neza kidasebywa ,kuko iyo badusebereje igihugu wumva bikubabaje iyo rero harimo ibinyoma uharanira ko bamenya ukuri.
Umunyamakuru arongera ati” Ibitekerezo utanga muri raporo za HRW bitandukaniye he n’ibitangwa n’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda baba hanze?”
Mukabunani Christine arasubiza ati” ntabwo ntanga ibitekerezo kugira ngo igihugu kidaseba, kuko naba muri opposition cyangwa ntayirimo ibyo mvuga ni ukuri guhari ,kuko njyewe ndi mu Rwanda uko ibibazo bikemurwa ndabizi n’ibibazo bihari ndabizi ndetse n’intege nkeya aho ziri ndahazi , ntabwo rero iyo bo bahisemo ibyo babwiwe n’umuntu udahari uhita umenya ko hari ikindi baba bashaka.
Umunyamakuru arongera ati”mubyo HWR yavuze ibyo unenga nibura bibiri ni ibihe?
Mukabunani Christine ati” ndanenga aho bavuga ko umuntu wo muri opposition iyo avuze afungwa ,sibyo kuko ntawuradufunga kandi ntiduhwema kuvuga , ikindi Kandi ni aho bavuze ko abafunze barya abantu kubera inzara, ni ibinyoma kuko nta muntu urya undi mu Rwanda.
Mukabunani Christine ni umudepite mu nteko inshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite wagiye mu nteko aserukiye ishyaka rya P S imberakuri rivuga ko ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Niyonkuru Florentine & Mucunguzi Obed