Icyemezo cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwashyize hanze icyemezo kigaragaza Urutonde rw’abemerewe kuziyamamariza kuyobora igihugu cya Congo, bagaragaza ko ari 26 bica impaka z’uko bahwihwisaga ko hari abatemerewe.
Kugeza ubu abakandida makumyabiri na batandatu nibo bemerewe guhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko byemejwe n’Urukiko rw’Itegeko Nshinga kuri uyu wa mbere Ukwakira, nk’uko byatangajwe n’urwo rukiko, rwanagaragaje ko nta kandidatire iri muri dosiye 24 zemejwe na komisiyo yigenga y’amatora (CENI) yanzwe.
Ku rundi ruhande, hatoranijwe abakandida babiri bashya Joëlle Bile na Hénoch Ngila.
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwasohoje inshingano zarwo ku bijyanye n’ama dosiye yatanzwe, hakurikijwe imbogamizi rwari rwashyikirijwe.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanye congo bibitangaza abanyamategeko bahagarariye abakandida batandukanye bagize ibyo batangaza nka Alphonse Ntambwe, umunyamategeko w’umukandida Félix Tshisekedi, yatangaje ko ibyifuzo byo kugira ipfabusa kandidatire ya Félix Tshisekedi na Moise Katumbi byatangajwe ko byemewe ariko ko byagaragaye ko bidafite ishingiro mu iburanisha ryo ku wa mbere.
Ku bijyanye na Katumbi, ku kigo, Hervé Diakiese, umunyamategeko we, yagize icyo avuga muri aya magambo: “Ibi birego byose bifitanye isano no gutunga ubwenegihugu burenze bumwe nta shingiro gifite mu bucamanza kugeza ubu nti hazongera kubaho amakimbirane ku bwenegihugu bwa congo bwa Moïse Katumbi
Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rufashe uyu mwanzuro wo kwemeza kandidatire makumyabiri n’esheshatu nyuma yuko abanyamategeko batandukanye barushyikirije ibirego bitandukanye harimo igisaba ko kandidatire ya Moise Katumbi yateshwa agaciro ndetse n’iya Felix Tshisekedi.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com