Kuri uyu wa 9 Nzeri 2022 ubwo habaga umuhango w’irahira ryabagize Guverinoma Nshya iheruka gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe mushya Lt Gen Ndirakobuca Gervais nta n’umwe wo mu ishyaka CNL rya Agathon Rwasa wahagaragaye.
Uyu muhango wabereye mu Nteko ishingamategeko , nta numwe mu badepite bakomoka mu Ishyaka CNL rifatwa nk’irya mbere mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi wigeze ahakandagiza ikirenge.
Agathon Rwasa usanzwe ari umwe mu bagize inteko ishinga amategeko akaba n’umuyobozi wa CNL yabajijwe impamvu batitabiriye maze avuga ko barakajwe bikomeye no kubona Guverinoma yose yashyizweho ari iyo mu ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye gusa.
Agathon Rwasa akomeza avuga ko n’ubwo byamurakajwe kubona ntawo mu ishyaka rye wahawe umwanya muri Guverinoma nshya ya Gen Ndakugarika, ariko atatunguwe kuko ngo n’ubundi CNDD- FDD nta narimwe yigeze igendera ku mahame nyayo ya Demokarasi.
Ati:”Twabonye Perezida asimbuje Bunyoni tugira icyizere ko hari ibigiye guhinduka, ndetse twari twateguye abantu bashobora kuduhagararira muri Guverinoma. Ntabwo twiyumvishaga ko NEVA (Evariste Ndayishimiye) yakongera kugwa nu makosa nkayo yakoze mbere kuko turi Abarundi nk’abandi kandi bakeneye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo”
Guverinoma y’u Burundi iheruka gushyirwaho na Gen Ndirakobuca igizwe n’Abaminsitiri 15 barimo batanu binjiye muri iyi Guverinoma ku nshuro yabo ya mbere, mu gihe abandi 10 bo bari bayisanzwemo.