Muri Kongere y’abari n’abategarugori ( Provincial Woman Greens Congress) yabereye mu ntara y’amajyaruguru, umuyobozi mukuru w’iri shyaka yasabye abari bayitabiriye ko bakumva neza uburinganire kandi bagahora batekereza ko iterambere ry’igihugu, n’umuryango buri wese azabigiramo uruhare,yongeraho ko intego y’ishyaka rya DGPR yiyongera kuzisanzwe zizwi ari uguteza imbere ihame ry’uburinganite
Ibi byagarutsweho mu ihuriro Hon Dr Frank Habineza umuyobozi mukuru wa Green party yagiranye muri n’Abarwanashyaka ba bagore bo muri Green party,baturutse mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyaruguru bakarebera hamwe ingingo zitandukanye zirimo Demokarasi, Genda ndetse n’uburyo bwo kurengera ibidukikije.
Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije baturutse mu turere twa Gakenke,Rulindo,Gicumbi,Musanze na Burera, baganiriye ku cyatuma umugore aba ishingiro ryo kurengera ibidukikije, ndetse baboneraho gusaba ubuyobozi bukuru bw’ishyaka kubavuganira bakagezwaho amazi meza nk’isoko yabafasha kurengera ibidukikije.
Muri iyi Kongere kandi habereyemo amatora y’abagore bahagarariye abandi mu ntara y’amajyaruguru.
Mukeshimana Athanasie watorewe guhagararira abagore muri Green party mu Ntara y’Amajyaruguru yavuzeko intego ye yambere ari ugukorera Abagore ubuvugizi bakegerezwa amazi meza kuko kuyakura kure arimwe mu mirimo ivunanye Abagore bokora ibabera inzitizi mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati”Umugore aracyavunika akora ibirometero byinshi ajya gushaka amazi meza, iyi ni imbogamizi muzindi kuko ibyo birometero akora yakagombye kuba akora ibindi bimuteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange,Turakora ubuvugizi bushoboka umugore cyane cyane uwo mu cyaro abone amazi meza murugo”
Hon Dr Frank Habineza umuyobozi mukuru wa Green party mu Rwanda yashimangiye ibi nk’Ihame ry ‘Uburinganire n’Iterambere ry’Umugore w’Umunyarwanda aho yagize
Ati”Twaje gushyiraho urugaga rw’Abagore kurwego rw’Intara,kuko umugore nawe yagira uruhare mu kongerera Ishyaka imbara, turifuza ko umugore amenya neza ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye.
Intego yacu ni uguteza Imbere ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo Umugore agire ijambo ringana n’iry’Umugabo nibura 50% .
Tuziko Abagore ari Ababyeyi bacu, nibo bafite Inshingano nyamukuru yo Kororoka , nibyiza ko biga neza aya Mahame bagafasha abana n’umuryango muri Rusange.
Hon Dr Frank Habineza yasoje agira ati”Umugore niwe uhura nibirinda umuryango cyane ,niwe utashya,niwe Uteka,niwe Uvoma n’ibindi”
Ibi ntu Hon Dr Frank Habineza avugako bikibangamira umugore bimudindiza mw’Iterambere ry’Umuryango.
Muri iri huriro Kandi Abagore basobanuriwe uburyo umugore ashobora kugira uruhare mu kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane, bamenya neza icyo itegeko riteganya ku Irage ry’Umuryango, basobanuriwe na none icyo itegeko riteganya ku Izungura hakomeza kwimakaza umuco wo kwirinda amakimbirane.
Intara y’Amajyaruguru ikaba ibaye iya 3 Ishyaka Green party rimaze gutoramo Inzego z’Abagore,aho kwikubitiro Green party yahereye mu Ntara y’Uburasirazuba,hataho Intara y’Uburengerazuba,hakaba hateganijwe gukurikiraho Intara y’Amajyepfo ,ihuriro rikazasoreza mu Mujyi wa Kigali.
Aha hakaba intego ikaba ari ugutora inzego muri buri Rugaga,haba mu rubyiruko no mu bagore detse banasabwa kugerageza kwitinyuka bakajya bajya mu myanya y’ubuyobozi ifata ibyemezo.
Abari bitabiriye bafashe n’ifoto y’u rwibutso
Mbonaruza Charlette