Igihugu cya Bolivia cyo ku mugabane w’Amerika,Muri Amerika yepfo cy’atuye gitangaza gishize amanga ko umubano bari bafitanye n’igihugu cya Israel wahagaze bitewe nihohoterwa kino Gihugu cya Israel kirimo gukora Muri Gaza.
Minisitiri w’ungirije w’ububanyi n’amahanga Freddy Mamani Yavuze ko Bolivia yasabye ko habaho agahenge Kandi ko izaha imfashanyo abantu bagotewe Muri Gaza.
Perezida wa Colombiya na Perezida wa Burezire nabo banenze ibikorwa bya Israel Muri Gaza.Perzida wa Colombiya Gustavo Petro yasabye ko Ambasaderi wa Israel Aho muri icyo Gihugu kuko,ariko nyuma Aza kwisubiraho kuri Ayo magambo.
Perezida wa Brezil Luiz Ina’cio Lula de Silva yashishikarije ibindi bihugu ko habaho agahenge.
Nyuma y’andi makuru y’ikindi gitero cy’indege cya Israel Muri Gaza Lula yanditse kuri X ati” turimo kubona,kunshuro y’ambere intambara aho benshi mubicwa ari Abana…nibihagarare! K’ubwurukundo rw’ Imana, nibihagarare!
Benshi mu Bantu 8500,byatangajwe na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamasi Muri Gaza ko aribo kugenzubu bamaze kuhasiga ubuzima. Ni abantu bakuru ariko harimo n’abana 3500.
Israel ikomeje kumisha ibisasu ubudatuza kuri Gaza,kuva Hamas yagaba igitero Muri Israel Ku itariki ya 7 Ukwakira 2023,ikaza kwica abantu bagera kuri 1400, ndetse inashimuta abantu bagera kuri 239.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bolivia Mamani Yavuze ko Bolivia yafashe icyo cyemezo mukwanga ndetse no kwamagana ibitero bya Gisirikare ya Israeli Muri Gaza Kandi bikaba birenze urugero.yakomeje asaba ko habaho agahenge ndetse avuga ko igihugu cye gishaka ko kugota Gaza Kwa Israel kurangira Kuko kurimo kubuza ko hinjira ibiribwa,amazi n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima.
Kuwa kabiri Amerika yavuze ko amakamyo 66 yatanze ubufasha imbere Muri Gaza ariko imiryango y’ubugiraneza yaburiye ko iyo mfashanyo idahagije.
Phillipe Lazzalini umukuru w’ishami ry’abibumbye rikora ibikorwa by’ubutabazi(UNRWA),yavuze ko mbere Yuko iyi ntambara itangira amakamyo hafi 500 yinjiraga Muri Gaza Buri munsi.
Mu mwaka wa 2019 Bolivia yari yasubijeho umubano na Israel mu rwego rwa Diplomasi. Mbere yari yacanye umubano na Israel muri 2009,ubwo Bolivia yategekwaga na Perezida Evo Morales,ariko nabwo yabikoze mu kwamagana ibikorwa bya Israel Muri Gaza.
Ku wambere Perezida wa Bolivia Luis Arce yatangaje kuri X ko ibikorwa bya Israel Muri Gaza” Ari ibyaha byo Muntambara” nyuma Y’uko ahuye na perezida wa Palestine mugihugu cya Bolivia, Mahmoud Elalwani.
Schadrack NIYIBIGIRA