Igitero, inyeshyamba za CODECO zagabye kubaturage bo muri Djugu cyahitanye abarenga 40 abandi bataramenyekana umubare barakomereka.iyi ntara yakomeje kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba, mugihe ingabo za Leta zari ziyemeje gucungira umutekano aba baturage no guhashya imitwe y’inyeshyamba ikorera muri ituri by’umwihariko inyeshyamba za CODECO na ADF.
Iki gitero cyamaganywe n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage muri rusange, ndetse abaturage bakaba banashinja Leta kubatererana, no gushyira imbaraga aho zitakagombye kujya ,ahubwo inyeshyamba zirirwa zimena amaraso y’abaturage ntizibone abazirwanya.
Umugore umwe wo mu muryango wa Hema utabogamiye kuri Leta yamaganye icyo we yise ubufatanyacyaha hagati y’inyeshyamba za CODECO na bamwe mubayobozi bo mu ntara ya Kivu yamajyaruguru, avuga ko aka gace byitwa ko karimo abacunga umutekano kuburyo bw’umwihariko kuva muri Gicurasi 2021 nyamara bikaba nta gihinduka. yasabye kandi Leta kugira icyo ikora kuburyo bwihuse kugira ngo irengere abasivile.
Amakuru dukesha sosiyete sivile yo muri aka karere, yavuze ko iri suzuma ari iry’agateganyo, kandi ryagaragaje ko byibuze abasivili 40 baguye mu gitero cyo ku wa gatanu, bikozwe n’inyeshyamba za CODECO.
Twabibutsa ko iuduce twa Djugu, Irumu na Mambasa mu ntara ya Ituri zagabweho ibitero byinshi biturutse mu mitwe y’inyeshyamba yitwara gisirikare myinshi irimo CODECO na ADF (Allied Democratic Force) kuva mu 2017.
Abaturage barinubira ibitero by’inyeshyamba bikomeje kubagabwaho, bagasaba Leta kugira icyo ikora kuri iki kibazo.
Umuhoza yves
Birababaje:CODECO na ADF zamaze abaturage