U Rwanda ruri mu bihugu byagizweho ingaruka n’imihindagurikirire y’ibihe ndetse n’ihungabana ry’ubukungu byatewe n’icyorezo cya covid 19 bikaba byaratumye ibiciro by’ibiribwa byiyongera ku buryo bukabije ,u Rwanda rwagiranye na FMI amasezerano y’inguzanyo angana na miliyoni 262 z’amadorali kugirango igihugu kizahure ubukungu bwacyo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukwakira, itsinda ryaturutse mu kigega cya IMF ryagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu guhangana n’ihungabana rikabije ryaturutse ku mihindagurike y’ibihe ariko ihungabana ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’imbere mu gihugu birushaho kwiyongera.
Iri tsinda ryaturutse muri IMF, ryagaragaje ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ryakomeje guzamuka ku gipimo 6.3% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, n’ubwo umusaruro w’ubuhinzi wakomwe mu nkokora n’ibiza by’umwihariko muri Gicurasi uyu mwaka.
Ruben Atoyan, waje ayoboye ubutumwa bwa IMF yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibihe bikomeye byo kwibasirwa n’ibiza, politike yo gutezimbere ubukungu yakomeje gushyirwa mu bikorwa kuva mu mpera za Kamena 2023, ndetse no gushyira mu bikorwa imikoreshereze y’imari no gukorera mu mucyo.
Iri tsinda ryagaragaje ko kugirango u Rwanda rukomeze guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko bikomeje kwiyongera, bisaba ko hongerwa politiki igamije kubungabunga ubukungu n’iterambere rirambye, politiki y’ifaranga ihamye.
Yakomeje isaba ko hakwiye no gukora amavugurura y’imisoro imbere mu gihugu bikazarushaho gufasha kugera ku ntego yo gukusanya amafaranga menshi igihugu cyinjiza aturutse mu misoro. Iri tsinda rya IMF ryasabye kandi ko ishoramari rya Leta rirushaho kongera imikorere hagamijwe kongera ibikorwa bigeza serivisi ku baturage.
Iri tsinda ryashimye intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera binyuze mu buryo bushya bwo gushyigikira politike z’ibihugu bikennye, n’ibifite ubukungu bwo hagati mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, bwiswe (Resilience and Sustainability Facility, RSF).
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, Richard Tushabe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN hamwe naa Ruben Atoyan uhagarariye itsinda rya IMF
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, Richard Tushabe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN hamwe naa Ruben Atoyan uhagarariye itsinda rya IMF
Hagaragajwe ko RSF izafasha igihugu muri gahunda zacyo zo gushyiraho politiki n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (climate change), no kuzamura urwego rw’ubukungu. RSF, azafasha u Rwanda gukora igenamigambi rijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rinyuze mu mucyo, kurishyira mu bikorwa no gutanga raporo, ndetse no gukurikirana izindi nkunga zose zijyanye na gahunda zo guhanga n’imihindagurikire y’ibihe.
Aya masezerano, yemejwe n’inama nyobozi ya IMF mu Kuboza 2023, azemerera u Rwanda guhabwa inkunga ingana na miliyoni 48.5 z’amadolari y’Amerika muri gahunda ya SF ndetse n’andi agera kuri miliyoni 87.5 z’amadorali ya america binyuze muri gahunda ya SCF.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com