Gahunda ya YouthConneKt Rwanda ni imwe Muri gahunda yashyiriweho gufasha umunyarwanda wese w’urubyiruko kwibona mo igihugu cye no kwishakamo ibisubizo, nk’uko byatangijwe muri 2012 kugeza ubu ikaba yamaze kugera mubindi bice bitandukanye byafurika Muri rusange.
Iyi gahunda ifatwa nk’igisubizo cy’urubyiruko mu kwitangira ibitekerezo byubaka igihugu ndetse buri wese agasobanuza n’ibyo atumva ashize amanga, amahanga yatangiye kubona akamaro kayo none nabo batangiye kuyigana.
Nkuko byamaze gutangazwa nikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda cyavuze ko,kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwandikisha iyi gahunda nk’uburyo iki gihugu cyahisemo Kandi cyagiriye akamaro gakomeye abatari bake.
YouthConneKt ni gahunda yaje kuva mugihugu cy’u Rwanda ikwirakwira no mubindi bihugu by’Afurika ndetse kugeza buu ibihugu bigera kuri 30 bikaba bimaze kuyiha ikaze.
Iyi gahunda yaje guhindurirwa izina yitwa YouthConneKt Afrika,Aho ifite intego zitandukanye zirimo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko rugera kuri milion 25, kuzamura urwego rwurubyiruko rugera kuri miliyoni 1, no gukemura ikibazo cy’uburinganire.
Bimwe mu bikorwa urwego rwigihugu rushinzwe imiyoborere RGB,rwamurikiye inteko rusange imitwe yombi byakozwe mu mwaka wingengo y’imari umwaka 2022/2023, kuwa 1 Ugushingo 2023, harimo no Kuba baramaze kwandikisha gahunda ya Youth ConneKt Rwanda nkakimwe mu bisubizo igihugu cy’ishatsemo.
Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi Yagize ati”RGB yashyikirije urwego rwigihugu rw’iterambere ubusabe bwo kwandika kurwego rw’igihugu iyo gahunda ndetse byarakozwe, gahunda ya Youth ConneKt Ni gahunda yatangiriye mu Rwanda, kugeza Ubu ikaba imaze kwagura amashami yayo.”
“Yanditswe mu Rwanda nk’umuryango utari uwa Leta ariko kubera uko iteye twasanze ari uburyo nya Rwanda bwo kwishakamo ibisubizo, duhitamo gufata inzira yo kuburinda.
Ubu burarinzwe kurwego rw’igihugu,hasigaye gufata inzira yo kuburindisha kurwego mpuz’amahanga.
Gahunda nya Rwanda zumwimerere zo kwishakamo ibisubizo zisanzwe zanditse ari 11, arizozizi; Ndi Umunyarwanda,Gacaca,Abunzi,Imihigo,Umushyikirano,Umuhanda,Ubudehe, Umwiherero,Girinka,Itorero,ndetse n’abajyanama b’Ubuzima.
Buri mwaka,hategurwa amarushyanwa ya YouthConneKt Award atangirira kurwego rw’umurenge kugeza kurwego rw’igihugu. Iri rushanwa rikaba ryitabirwa na ba rwiyemeza Mirimo b’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 16-60.
Urubyiruko ruba rufite imishinga yaba iyo rufite mu bitekerezo cyangwa iyamaze gutangira ruritabira,rugahatana harebwa imishinga myiza Yahize iyindi bijyanye n’ibisubizo izanye igahabwa ibihembo.
Imishinga y’urubyiruko itsinda muriyo ihabwa amafaranga agamije k’ubaka ubushobozi bw’abayihanze no kwongera imbaraga mubyo bakora byaburi Munsi.
Binyuze Muri YouthConneKt hahanzwe imirimo mishya,isaga 36,000 mu myaka icumi ishize itangiye.gahunda ya YouthConneKt yashoye agera kuri milion 2,5Frw,mu bikorwa by’ubucuruzi by’urubyiruko birenga 2000, nabyo byongera agera kuri miliyari 5Frw mu bukungu bw’uRwanda.
Schadrack NIYIBIGIRA.