Muri Gahunda yo gutangiza inama y’ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo WTTC , ni inama yari yanitabiriwe n’abayobozi bakuru bi bihugu barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi bakuru ba za Guverinoma, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwavanyeho Visa ku banyafurika bose bifuza kuza mu Rwanda.
Perezida Kagame yemeje ko abanyafurika bose bahawe ikaze mu Rwanda nta gusaba Visa.
Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga Ati’’Twakuyeho imbogamizi zose za viza ku banyafurika babyifuza n’ibindi bihugu bitari bike.
Umuturage w’umunyafurika wese ashobora kwinjira mu ndege ije mu Rwanda, igihe cyose abishakira kandi ntakiguzi nakimwe azishyura kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu.
U Rwanda rukurikiye Seychelles, Gambia na Bénin, ibihugu byonyine by’Afurika byari bisanzwe bidasaba viza mu kubyinjiramo ku Banyafurika bose.
Ibihugu bitari bike by’Afrika byagiranye amasezerano ubwabyo yo gukuraho za viza, ibiheruka bikaba ari Ghana na Afurika y’Epfo, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abagenzi mpuzamahanga 1.105.460. Muri bo, 60% baturuka mu bihugu bya Afurika. 47,5% by’abasuye u Rwanda muri iyo myaka ni abagenzwaga n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu bukerarugendo yari miliyoni 445$ mu 2022 ugereranyije na miliyoni 164$ zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%.
Umubare wa ba mukerarugendo basuye Pariki z’Igihugu wari 109.800 mu 2022 aho binjirije igihugu miliyoni 27$.
U Rwanda kandi rwabaye urwa gatanu ku Isi mu bihugu byoroheje uburyo bwo kubona Visa no gufungurira amarembo ba mukerarugendo hamwe n’abashoramari.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri mwaka, u Rwanda rwakira ba mukerarugendo benshi barusura, bakishimira ibyiza byarwo, bitabiriye ibikorwa by’imikino cyangwa inama.
UMUTESI Jessica