Amakipe y’Abagabo N’Abagore bakina umukino w’amaboko bakina bicaye {Setting Volleball } bamaze guhaguruka berekeza mu Misiri aho bitabiriye imikino y’igikombe cy’isi. bahagurutse mugitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2023.
Ni mugihe umukino uteganyijwe kuzatangira ku wa 11 ukageza kuya 19 Ugushyingo 2023, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Abagabo na bagore mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo i Remera, akaba yabasabye kwitwara neza mu mikino y’Igikombe cy’Isi bagiye kwitabira.
Aya makipe uko ari abiri yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, anyura Entebbe muri Uganda aho yahagurutse yerekeza i Cairo mu Misiri, biteganyijwe ko agerayo saa 11h25 za mu gitondo.
U Rwanda rwagiye mu Misiri kare kugira ngo bahakomereze imyiteguro bakina n’imikino ya gicuti, yo kubafasha gukomeza kwitegura iri rushanwa neza ruhagarariyemo Afurika, rwo n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo n’abagore.
UMUTESI Jessica