Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi, umugabo w’imyaka 59 witwa Uwizeye Vianney wo mu Karere ka Nyamasheke, Umudugudu wa Ruhinga, akagali ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge azira gutema umwana w’imyaka icyenda akamukomeretsa ukuguru.
Uyu mugabo yatemye uyu mwana mu masaha ya Saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba yo kuri uyu wa 3 Ugushyingo, ubwo abana bari bavuye ku ishuri nibwo banyuze hafi y’urugo rwa Uwizeye Vianney barahakinira, undi asohokana umupanga abakangara avuga ko bamukandagiriye mu bishyimbo atema uwitwa Manzi Lionel.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeanine yatangaje ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza.
Aho yagize ati “Mu mateka ye yigeze gufungirwa Jenoside, arafungurwa nyuma yaho aza kongera gufungwa amezi abiri azira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntabwo asanganywe imyitwarire myiza”.
Mukabarahira yavuze ko gutema uyu mwana bakeka ko ari urugomo rusanzwe rudafite aho ruhuriye n’ingabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje avuga ko “Abaturage dukomeza kubigisha kwirinda urugomo cyane ko abana mu by’ukuri nta kintu bangije. Ababyeyi bakwiye kugira imyitwarire myiza n’umwana waba ukosheje agacyahwa kibyeyi. Abaturage bakwiriye no kwirinda kurwanisha ibyuma kubera ko bitewe n’amateka twanyuzemo ntabwo bikwiye”.
Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje, naho umwana ari gukurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Bushenge.
Umuhoza Yves