Mu gihe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ari kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw’Igihugu, ababukora bavuga ko hakirimo imbogamizi zituma batagera ku rwego bifuzwa, zirimo nko kutabona imbuto nziza.
Mu biganiro byahuje abahinzi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byabereye mu Mujyi wa Kigali, harebewe hamwe uruhare rw’umugore mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, uko bwatezwa imbere ndetse n’imbogamizi zikigaragara.
Ni ibiganiro byahuje abagore n’abangavu bakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Rwanda bikaba byarateguwe na OXFAM Rwanda ku bufatanye na DUTERIMBERE PLC hawe n’abafatanyabikorwa barimo DUHAMIC-ADRI, COCOF n’abandi mu rwego rwo kurebera hamwe imbogamizi abahinzi b’abagore bakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bafite n’ingamba zafatwa kugira ngo bafashwe gukora ubuhinzi bugezweho bityo babashe kubona umusaruro uhagije.
Urujeni Sandrine, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) avuga ko nubwo Leta yashyize imbaraga muri politiki yo gufasha ibikorwa by’ubuhinzi hakigaragara imbogamizi zituma butagera ku ntego yifuzwa ariko zikwiye gukemurwa.
Yagize ati: “Nkuko twahereye mu ruherekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto muri rusange, twavuga ko kubona imbuto nziza bikigoye nubwo Leta iri kubikoraho ariko twavuga n’uburyo abatuzanira imbuto bazana imbuto nziza irobanuye kandi izwi.”
Yongeyeho ko nubwo izi mbogamizi zikigaragaramo ariko n’abahinzi b’imboga n’imbuto bakwiye kwishyira hamwe kugira ngo bongere ubunyamwuga kandi banoroherwe no kubona ubufasha bwo guhuzwa n’amasoko.
Kugeza ubu mu Rwanda imboga n’imbuto ziva mu Rwanda zoherezwa mu mahanga zirengeje 50% haba ku masoko nyambukiranyamipaka y’ibihugu by’abaturanyi bigize Akarere k’Iburasirazuba ndetse n’amasoko ya kure nk’i Burayi na Dubai aho usanga hoherezwayo imboga zirimo imiteja, marakuja, avoka, urusenda ndetse n’ibindi.
Mu mwaka wa 2021 imboga, imbuto n’indabo byoherejwe byarazamutse, kuko hoherejwe ibilo 351.895 byavuyemo amadolari y’Amerika 1.031.579 mu gihe cyabanje hoherejwe ibilo 271.329 byavuyemo amadolari 889.256, ingano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo byazamutse ku kigero cya 29.6% na 16%.
Ibihugu byoherejwemo ibikomoka mu Rwanda cyane ni u Bubiligi, u Buholandi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burusiya n’u Bwongereza.
Norbert Nyuzahayo