Mu murenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, umudugudu wa Rugorwe, Umuturage witwa Hategekimana Alexander yasabye icyangombwa cyo kubaka ikiraro cy’inkoko agihinduramo ishuri ry’amashuri abanza abifashijwemo n’umurenge wa Jabana .
Ni mu gihe Kandi Abantu bose bubaka cyangwa bifuza kubaka mu mujyi wa Kigali bibutswa buri munsi kwirinda imyubakire y’akajagari ariko ugasanga hari ishyigikirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Uyu muturage ubwo yubakaga yabwiye itangazamakuru ko agiye kuhororera inkoko kuko n’ubundi ibyo yahubakaga byari binyuranye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, aho muri uyu mudugudu wa Rugorwe hagenewe ubuhinzi.
Nyuma yo kubaka icyari ikiraro cy’inkoko sizo zororewemo ahubwo hari warateguriwe undi Mushinga wo kuharerera abana bigaga mu ishuri rya La Benite Nyuma y’uko ngo aho bakodeshaga bari bamaze kuhabakura .
Umwe mu bayobozi b’iki kigo cya La Benite waganiriye na Rwanda Tribune avuga ko uburenganzira bwo kubaka iri shuri babuhawe n’urwego rw’umurenge kuko ngo bari bazi neza ko ari ishuri riri kubakwa atari ikiraro, Ati:” Batwemereye kubaka ishuri kuko aho twakoreraga dukodesha bari bamaze kuhatwaka”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana buvuga ko icyo kibazo bwakimenye ngo kiri gukurikiranwa buti, ” icyo kibazo twarakimenye hari gushakwa aho abo bana bazimurirwa tudahagaritse amasomo”. N’ubwo Umurenge uvuga ibi ariko uvugwaho kuba ariwo watanze ubu burenganzira no guhishira abatubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera.
Umujyi wa Kigali mu butumwa bugufi waduhaye wavuze ko Itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryatangiye kubikurikirana.
Muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wagaragaje igishushanyo mbonera kivuguruye kitezweho kuzayobora iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu myaka 30 iri imbere kikazafasha abafite amikoro macye bakundaga kwimukira abifite kubana nk’abaturanyi muri uyu mujyi uzaba utuwe na miliyoni hafi enye mu 2050.
Nkundiye Eric Bertrand