Mubihe bitandukanye hakunze kumvikana ijwi ry’ibihugu by’iburengerazuba basaba ko harekurwa umwe mubayobozi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN ufungiye mu Rwanda, nyamara abo yari akuriye barimo n’umuvugizi w’uyu mutwe ntibavugweho , mbese nk’aho bo badahari, beshi bakibaza rero icyo Abanyamerika bapfa na Sankara wari umuvugizi wa FLN mugihe we arenzwa ingohe hakavugwa Sebuja gusa.
Nsabimana Calixte Sankara na Rusesabagina murukiko
Nsabimana Calxte wamenyekanye ku izina rya Sankara yakunze kumvikana cyane mu bitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda , mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no muturere twa Rusizi na Nyamasheke muburengerazuba bw’igihugu.
Inyeshyamba za FLN zateye Mumajyepfo n’Iburengerazuba bw’u Rwanda
Yanumvikanye kandi igihe kirerkire ubwo yari murubanza, yemera ibyaha ndetse agatakamba avuga ko baramutse bamufunze igihe kirekire atazabona uko ataha ngo age kurongora umukobwa yari yarasabye, dore ko yari akiri umusore. yabaye umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN zateye ndetse zikica abantu mu majyepfo no muburengerazuba bw’u Rwanda muduce twavuze haruguru, ndetse zikangiza imitungo yabo ,irimo imodoka,amazu ndetse n’ibindi. Uyu mutwe wari ukuriwe na Paul Rusesabagina ari nawe wawushinze.
Abandi bareganwa na Rusesabagina hamwe na Sankara
Ibi nibyo benshi buririraho bibaza byinshi kubanyamerika basaba kurekura Rusesabagina bagasiga Sankara hamwe n’;abandi benshi bafunganye na bo, bakaba bari muri uriya mutwe Rusesabagina yishingiye we ubwe.
Rusesabagina ufite ubwenegihug bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubusanzwe ni umunyarwanda wanayoboye Hotel Mill Coline mugihe cya Jenoside, yanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Hotel Rwanda, ibi bikaba byaramugize igihangange bituma abanyamerika birirwa bavuga ko Rusesabagina arengana , mu gihe urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25.
Minisitiri w’intebe wo mu Rwanda abwira abasabaga kurekura Rusesabagina yarekurwa ati” mureke arangize ibihano bye.”
Sankara wari umuvugizi w’umutwe yishingiye we yahawe igifungo cy’imyaka 20, mugihe abandi bareganwa nabo bafite ibihano bitandukanye ariko biri munsi y’iby’aba bari bakuru.
Abareganwa na Rusesabagina bagiye murubanza rwabo
Umuhoza Yves