Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu abura amezi make gusa ngo atangire mu Rwanda, Didas Gasana wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, Placide Kayumba Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi, Nadine Claire Kansinge Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, aba bose baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nibo bamaze kugaragaza inyota yo kuzatanga kandidatire yabo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Ibi byagarutsweho mu byiswe ibirori byabereye I Bruxelles ku ya 4 Ugushyingo 2023. aho intagondwa z’interahamwe zihishe mu bice bitandukanye by’Uburayi zibumbiye mu gatsiko kazwi nka FDU-Inkingi zongeye kugaragara mubyiswe Ingabire Day, bakaba bari mu birori byaranzwe n’ibiganiro byavugaga ku mfungwa za politiki, abo bise ko bafunzwe kumpamvu z’ibitekerezo byabo mu Rwanda no kugaragaza abazabahagararira mu matora ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Mu biganiro byatanzwe, Perezida wa Jambo ASBL Norman Sinamenye wagaragaje ko agifite ingengabitekerezo n’imvugo zo gukurura amacakubiri mu banyarwanda aho yavuze ko imfungwa ya politike ari umuntu uwo ari we wese wafunzwe cyangwa wabujijwe umudendezo we kubera imyizerere ya politiki, idini, cyangwa izindi mpamvu zose z’umutima nama. ibi yatangaje bikaba bitandukanye nibyo abo yagiye agarukaho bafungiye, kuko ibyo yatangaje bihabanye n’ibyaha abo yavuze bafungiye.
Sinamenye yakomeje ahamagarira abitabiriye ibirori gushyigikira abakandida bazatangwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu matora ya Perezida yo muri Kanama umwaka wa 2024.
Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi Kayumba Placide witegura kuza mu Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu, wari witabiriye ibyo birori yagize ati”ikiduhuza ntakindi uretse urukundo rwacu no gukunda igihugu kimwe no kwifuza guhuriza hamwe gushakira igihugu cyacu ibisubizo kuko icyo duhuriyeho ari uguhinduka.
Ibyo Victoire Ingabire yadusigiye ni inkingi yubatswe igomba kurindwa. Ndabasaba ko muzanshyigikira igihe nzaba ngeze mu Rwanda kwiyamamaza”.
Valentin Akayezu, yikomye ubucamanza bwo mu Rwanda, agaruka ku rubanza rwa Diane Rwigara, Yvonne Idamange Iryamugwiza, urubanza rw’imfungwa zo ku ya 14 Ukwakira 2021 n’urubanza rwa Déogratias Mushayidi.
Yagize ati”Mu 2023 twafashe icyemezo cyo gushimangira byumwihari ko abarimo Claudine Uwimana, Sylvain Sibomana, Alexis Rucubanganya, Marcel Nahimana, Emmanuel Masengesho, Alphonse Mutabazi, Hamad Hagenimana, Jean Claude Ndayishimiya, umunyamakuru Théoneste Nsengimana, bashinjwa kwitabira ibirori bya Ingabire Day 2021 no kuba barashakaga gukwirakwiza amacakubiri mu banyarwanda, barenganye, bikaba bikwiye ko nidutsinda amatora tuzakora itandukanirizo n’ibiriho ubu.
Hagarutswe ku mfungwa nka Déogratias Mushayidi, Aimable Karasira, Théophile Ntirutwa, Abdul Rashid Hakuzimana, Dr Christophe Mpozayo, Dr Joseph Nkusi, Porofeseri Léopold Munyakazi, Fabien Twagiriezu, Gratien Nsabitamahoro , n’abanyamakuru nka Dieudonné Niyonsenga Cyuma Hassan na Phocas Ndayizera.
Maniraguha Eugene umurwanashyaka wa FDU Inking, Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yananiwe kubahiriza ibipimo ntarengwa by’uburenganzira n’ubwisanzure. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uhora utanga amakuru arambuye ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, ribera hano mu Rwanda, bikaba bikwiye ko hakorwa impinduka.
Maniraguha ashidikanya kubyagezweho mu Rwanda ndetse akanarya iminwa ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Mu bandi bitabiriye umunsi wa Ingabire , harimo Mushimiyimana wari umuhuza w’amagambo, Nduwamungu Marceline, Mukandoli Eluce, Kami Runyinya , akaba aribo bateguye ibirori , bakaba bakunze no gukoresha imbuga nkoranyambaga aho bihishe mu bubirigi basebya igihugu cyababyaye.
Icyo FDU-Inkingi ikwiye kumenya ni uko uwayitsinze ari nawe uhora utahura imigambi mibisha yayo ntaho yagiye ibyo itegura byose ntabwo bizigera biyihira kuko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gihanitse nk’uko Perezida Kagame yabivuze.
Amashyaka akorera hanze y’u Rwanda arakora ibi mu gihe mu Rwanda Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryatangaje ko rishimira Perezida Paul Kagame kuba yaremeye kuzongera kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha ya 2024.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda , Democratic Green Party of Rwanda,naryo ryatanze Dr Frank Habineza nkumukandida uzarihagararira, bihuza n’uko RPF Inkotanki nayo yatanze Perezida [Paul Kagame nk’umukandida k’umwanya wa Perezida muri 2024.
Rwanda Tribune.com