Uko iminsi igenda ishira ibihugu byinshi niko biganda bishaka kohereza ibyogajuru( SATELITE) kandi byinshi mu isanzure,kuburyo hariho bimwe mu bihugu byohereza ibyogajuru ibibihumbi n’ibihumbi. gusa impuguke m’ubumenyi bw’isanzure buvuga ko uko imibare y’ibyogajuru igenda y’iyongera ari nako ingaruka zidasanzwe kandi zitandukanye zigenda ziyongera harimo nk’ihumana ryikirere,gukendera kw’inyamaswa nizindi ngaruka nyinshi kandi zitandukanye.
Amakuru agaragaza ko mu myaka igera kuri 6 ishize ibihugu bitandukanye byo ku isi byagiye byohereza mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU) ubusabe bwo kohereza ibyogajuru bibarirwa muri miliyoni byose ubiteranyirije .
Ni ubusabe burimo n’ubw’u Rwanda, aho rwagaragaje ko rushaka kohereza mu isanzure ibyogajuru birenga ibihumbi 300, Canada yo ishaka kohereza ibibarirwa mu bihumbi 100 bisanga ibyo ifite mu isanzure. Ni ubusabe kandi bwatanzwe n’ibigo byo mu Bufaransa ndetse na SpaceX ya Elon Musk
Iyi mibare yose iyo uyiteranyije ubona ko hagati ya 2017 na 2022 ibihugu byagaragaje ko bishaka kohereza mu isanzure ibyogajuru bibarirwa muri miliyoni bizakorera mu matsinda yabyo (constellations) arenga 3000.
Gahunda y’u Rwanda yo kohereza ibyogajuru birenga ibihumbi 300 izakorwa ku bufatanye n’Ikigo cyo mu Bufaransa, E-Space. Ubusabe bw’u Rwanda bwageze muri ITU mu 2021 nk’uko tubikesha The Conversation.
Gahunda yo kohereza ibyogajuru mu isanzure binyuze mu bindi bihugu ni ikintu ibigo bisanzwe bizohereza mu isanzure byakangukiye cyane, urugero nk’Ikigo OneWeb cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika gifite ibyogajuru byinshi kigomba kohereza mu isanzure ariko byose ntibibaruye kuri Amerika, ahubwo hari n’ibibaruwe kuri Mexique, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Ni nako bimeze kuri SpaceX ya Elon Musk, ifite ibyogajuru igomba kohereza bibaruye kuri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ariko ibindi biri mu mazina y’u Budage, Tonga na Norvège.
Ibi bigo bihitamo gukoresha ubu buryo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo amategeko agenga ibijyanye n’ibyogajuru muri icyo gihugu, amafaranga bagomba kwishyura n’ibindi. Ni nk’uko bimeze mu bijyanye n’amato atwara ibicuruzwa mu nyanja, uzasanga amenshi abaruye kuri Panama, Liberia n’Ibirwa bya Marshall nyamara ibi bihugu atari byo bifite amato menshi mu nyanja.
Kugeza ubu mu isanzure habarirwa satellites 8000. Mbere y’uko igihugu cyohereza mu isanzure satellite kibanza kumenyesha ITU no kubisabira uburenganzira. Imwe mu mpamvu ibi bikorwa ni ukugira ngo iki cyogajuru gishya kizoherezwa mu isanzure kitazabangamira imikorere y’ibindi, gusa kugeza ubu haribazwa ku kaga Isi ishobora guhura na ko mu gihe ibi byogajuru byose byaba byoherejwe mu isanzure.
Abashakashatsi mu by’isanzure bagaragaza ko ni yo haramuka hoherejwe gusa 10% by’ibi byogajuru miliyoni, igice cy’isanzure kizwi nka ‘low Earth orbit’ kiri mu ntera iri hagati ya kilometero 300-1600 cyahita cyuzura.