Nyuma y’uko Ntibansekeye Léodomir atawe muri yombi ashinjwa gutesha agaciro urwibutso, Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko arekurwa by’agateganyo agakomeza gukurikiranwa ari hanze.
Ntibansekeye Léodomir, ni Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikoresho (Logistic Officer) ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze
Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2023, ruhereye ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 ngo bukomeze iperereza, Urukiko rwanzuye ko arekurwa akazajya yitaba adafunzwe.
Mu byo uru Rukiko rwashingiyeho rufata uyu mwanzuro harimo ko icyaha Ntibansekeye akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso gikomeye kuko yategetse abakozi bakora isuku ku Karere kwimura ibyo bikoresho babijyana mu cyumba cy’Urwibutso ariko ko uburyo yagikozemo nta bushake yari abifitemo.
Rwakomeje ruvuga ko Ntibansekeye Léodomir yari asanzwe yitwara neza mu kazi, rushingira no mu buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe n’uburyo asanzwe azwi mu myifatire n’imyitwarire.
Rwanzura ko nta mpamvu zifatika zatuma akomeza gukurikiranwa afunzwe, aho rwategetse ko arekurwa ariko akajya yitaba Umushinjacyaha ufite dosiye ye igihe cyose akenewe.
Ntibansekeye yari yatawe muri yombi tariki 16 Ukwakira 2023, nyuma y’uko bimenyekanye ko tariki 11 Ukwakira 2023, yakuye ibikoresho birimo matela n’amagare y’abafite ubumuga mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Musanze byari bibitsemo akabibika muri kimwe mu byumba byo mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze
Mu iburanisha ku mwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, ku wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa yakomeza gukurikiranwa afunzwe ku mpamvu bwagaragaje z’uko aramutse arekuwe yabangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera mu gihe icyaha akurikiranyweho gifite uburemere.
Uregwa mu bwiregure bwe icyo gihe yagaragaje ko bidakwiye ko aburana afunzwe kuko ngo iperereza ry’Ubushinjacyaha kuri we abona rituzuye ku mpamvu z’uko ibyo yakoze yabitegetswe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze Bizimana Hamis nyuma yo gusoza inama y’abakozi yabaye tariki 9 Ukwakira 2023, ngo bikagaragara ko aho ibyo bikoresho byari bibitse muri icyo cyumba mberabyombi hari hato kandi bihateje umwanda.
Icyo gihe Ntibansekeye yasabwe kubihakura akareba ahandi abyimurira, mu kuhabura aza gutanga igitekerezo cy’uko byahabwa abo bigenewe, abisabye Umukozi ushinzwe kurengera abatishoboye witwa Ntirenganya Martin avuga ko bitakorwa ako kanya.
Ibi ngo ni nako byagenze ubwo yegeraga Umukozi ushinzwe gukumira ibiza witwa Ndagijimana Jean d’Amour amubaza niba matela zitahakurwa zigahabwa abo zari zigenewe cyangwa zigashyirwa ahandi, na we amubwira ko atabona aho kuzishyira.
Muri uko gukomeza gusabwa kubikura muri icyo cyumba agashaka ahandi yabishyira ngo yanagerageje gutira icyumba ku biro by’Umurenge wa Kimonyi naho ahabura umwanya kuko ibyumba byaho byari bibitsemo ifumbire. Nyuma nibwo yagishije inama Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Bizimana amwemerera kuba yifashishije kimwe mu byumba by’Urwibutso akaba ari ho bibikwa mu gihe hari hagishakishwa ahandi ho kubishyira.
Muri iryo burana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubwo ryabaga, Ntibansekeye yahereye kuri izi mpamvu agaragaza ko iperereza ryakozwe rituzuye kuko muri abo bose yagerageje kwiyambaza ngo bashakire hamwe igisubizo cy’aho ibikoresho byagombaga gushyirwa hiyongereyeho n’Umukozi Ushinzwe Umuco na Siporo Ntakirutimana Jean Marie Vianney watanze urufunguzo rwo gufungura icyo cyumba cyo mu Rwibutso byabitswemo nta muntu wabajijwe uretse Mayor Hamiss wenyine.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kugira icyo buvuga ku bwiregure bwa Ntibansekeye buvuga ko ubwabyo kuba yemera ko yasabwe gukura ibyo bikoresho aho byari biri bitari bisobanuye ko yemerewe kubijyana mu Rwibutso nk’ibintu yari azi neza ko bigize Icyaha akaba ari ho bwaheraga bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Bwanakomoje ku hantu ibyo bikoresho bibitse muri iki gihe (mu nyubako iheruka kuzura ku biro by’Umurenge wa Muhoza) aho bwagaragaje ko yakagombye kuba yarabihabitse mbere ntarindire kubijyana mu Rwibutso kuko n’ubundi hari hasanzwe hahari.