Uwahoze ari Goverineri wintara y’uburasurazuba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yatawe muri yombi kuwa 25 Ukwakira 2023 nyuma yumunsi umwe ahagaritswe munshingano ari nabwo urwego rw’igihugu rushinzwe i perereza rwatangaje ko ruri kumukoraho iperereza, gusa uyu munsi yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Kuwa 6 Ugushingo nibwo urwego rwigihugu rw’ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kwakira dosiye irerwamo CG Emmanuel Gasana .
Nyuma yo gushyikirizwa iyi dosiye urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko buzaregera inkiko bityo CG(Rtd) Emmanuel Gasana akabona uko yisobanura.
Nimuri urwo rwego kuri uyu munsi wa 10 Ugushingo 2023,CG (Rtd) Emmanuel Gasana yageze k’urukiko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’amugitondo.
Nyuma yo ku hagera bahise bashyiraho itangazo rireba abemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, rinabibutsa ko batemerewe kwinjirana ibyuma bifata amajwi n’amashusho ku iburanisha ry’ifunga nifungurwa byagateganyo.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 yagateganyo nyuma yo kubona ko kubera ibyaha akurikiranyweho ashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso.
Kuruhande rwabunganira CG Emmanuel Gasana bwagaragaje ko umukiriya wabo ibyo ashinjwa atabikoze banongeraho ko umukiriya wabo akwiye kuburana arihanze kubwindwara zirimo nkumuvuduko w’amaraso,Diabete afite.banongeraho kandi ko hari ingwate biteguye gutanga bagaragaza ko ari ubutaka gusa ntibagaragaza agaciro kabwo.
Urukiko rwa NYAGATARE rurimo kuburanisha uru rubanza rukimara kumva imande zombi,rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ku ifungwa nifungurwa rizaba taliki 15 Ugushingo 2023, saa cyenda za z’amanwa(15PM).
Schadrack NIYIBIGIRA