Intara ya Tigray muri Ethiopia ni agace kibasiwe n’inyeshyamba za TPLF ,umutwe urwanya Leta, ibi byatumye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wohereza yo Olusegun Obasanjo kugira ngo abe umuhuza w’izi nyeshyamba na Leta ya Ethiopia, ndetse akaba yongerewe igihe kuko ibibazo byo muri aka karere bitararangira.
Uyu mugabo wanabaye Perezida wa Nigeria yongerewe igihe yari kuzamara ari umuhuza wa Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF muri Tigray.
Kuwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 nibwo uyu muryango watangaje ko wafashe iki cyemezo kubera ko imirwano ihanganishije impande zombi yongeye kubura.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko afite icyizere ko Obasanjo azakora aka kazi neza, gusa ntiyatangaza igihe ubu butumwa bwe buzararangirira.
Ati “Ndongera gushimangira icyizere mufitiye ndetse nanamutera ingabo mu bitugu mu biganiro akomeje byo guhuza impande zombi no gukorana n’imiryango mpuzamahanga hagamijwe kugera ku mahoro n’ubwiyunge muri Ethiopia no mu karere.”
Nubwo akazi ka Obasanjo gakomeje, abarwanyi bo muri Tigray bavuze ko batamukeneye mu biganiro na bimwe nk’umuhuza kuko ari inshuti ya hafi y’abagize Guverinoma ya Ethiopia.
Ishyaka rya TPLF riherutse no kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, risaba ko hashyirwaho komisiyo y’abahuza mpuzamahanga bafitiwe icyizere akaba aribo bayobora ibiganiro bazagirana na Guverinoma ya Ethiopia.
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabwiwe na Leta ya Ethiopia ko ibiganiro by’amahoro bigomba gukomeza guhagarikirwa n’intumwa y’uyu muryango.
Umuhoza Yves