Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu cya DRC, Félix Tshisekedi k’ubuzima bw’igihugu ritegerejwe n’igishyika cyinshi dore ko biteganyijwe ko ari busobanure byimbitse ubuzima bw’Igihugu uko buhagaze muri rusange, haba mu bya politike, umuteno, Diplomasi, n’imibereho y’abaturage, bikaba biteganijwe ko ritambuka kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023,
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu Lembi Ibula na perezida wa Senat Bwana Bahati Lukwebo Modeste, babitangarije kuri Tereviziyo y’igihugu RTNC.
Babigarutseho ubwo bari mu biganiro bihuza Abasenateri kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, mu gihe bigaga ku mategeko atandatu, harimo n’iryigaga ku kuba ubuyobozi bwa Gisirikare bwakomeza bukayobora Kivu y’Amajyaruguru.
Itegeko Nshinga rya Congo, kugika cyaryo cya 77 kiremerera Perezida kuba yageza ijambo ku baturage, abicishije mu nzego abaturage bitoreye aribo Abadepite, Abasenateri ndetse hakazaba hari n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo.
Biteganyijwe ko iryo jambo azarivugira imbere y’inteko y’Abadepite ndetse n’abasenateri, nk’uko byatangajwe na RTNC.
Ijambo rya Perezida ry’uyu mwaka wa 2023, ritegeranijwe amatsiko menshi, dore ko igihugu kiri mu myiteguro y’amatora.
Uwineza Adeline
Rwanatribune.Com