Biravugwa ko umutwe witwa FRD ubeshya ko washingiwe i Musanze, hanyuma Col Murwanashyaka Blaise wahoze muri FDLR akaba ari mu bawushinze, mu gihe Bicahaga Abdallah yaba ariwe muvugizi wawo mu bya poltiki.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023 Rwandatribune ifitiye kopi ,rivuga ko hashinzwe umutwe ugamije guhirika ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI, witwa FRD (Force Rwandaise pour la Republique et la democratie),itangazo rikaba ryashyizweho umukono na Col.Musoni Epimaque uvuga ko ari Umuvugizi wawo.
Amwe mu masoko ya Rwandatribune atandukanye avuga ko uyu mutwe ugizwe n’abahoze muri FDLR,FLN na RUD URUNANA ndetse n’ayandi mashyaka arwanya Leta y’u Rwanda. Ikindi kivugwa muri FRD ni uko uyu wiyise Col.Musoni amazina ye y’ukuri ari Col.Murwanashyaka Blaise wahoze muri FDLR, wakunze kwiyita Blaise Asifiwe ubu akaba abarizwa mu mashyamba ya Congo.
Uyu Blaise Murwanashyaka akaba yarabarizwaga muri serivise ishinzwe amashuri muri FDLR nyuma aza gushwana na Gen.Omega, bigera aho Omega yamurashe amasasu atatu mu Rubavu amushinja kuba Maneko wa FPR. Bamwe mu bagize uruhare rwo gucikisha Col.Murwanashyaka afite ibikomere havugwamo Gen.Rishirabake Serge na Gen.bgd Kimenyi Nyembo, kugeza ubwo bamugejeje mu gace ka Bunagana ubu akaba ari ahantu hatazwi.
Mu kiganiro cyanyuze k’umurongo witwa Bonheur Tv, uwitwa Bicahaga Abdallah yashimangiye iby’uwo mutwe FRD, avuga ko uyu Bicahaga ashobora kuba umuvugizi w’uyu mutwe, mu bya Politiki n’ubwo atabihamije neza.
Abasesengura ibya politiki bavuga ko bene iyi mitwe ihora isohora amatangazo isenyuka hatamaze kabiri aho bituruka mu kwikubira, inda nini, kwikunda no kuba batangiza amashyaka adafite icyo arwanira. Aha niho uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Madame Louise Mushikiwabo atahwemye kuvuga ko bene aya mashyaka ameze nk’isenene zirwanira mu icupa.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com