Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa wa 13 ugushyingo 2023 m’urubanza rw’Abanyarwanda babiri bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 humviswe amatsinda abiri y’abaganga basuzumye Basabose.
Urukiko rwari rwabatumyeho kugira ngo basobanure niba ubuzima bwabo banyarwanda babiri bubemerera gukurikirana urubanza.
Itsinda rya mbere ryahawe umwanya ni itsinda ry’abaganga batatu babahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe basuzumye Pierre Basabose bemeje ko bafashe ibipimo byari bigamije kureba niba hari uburwayi bwo mu mutwe afite n’ingaruka zabwo.
Mu bizamini bamukoreye muri uyu mwaka 2023 basanze agifite ibimenyetso bamusanganye mu mwaka wa 2021 kandi ko ibibazo bigenda byiyongera.
Aba baganga uko ari batatu ,umwe wese yasuzumye Basabose mu bihe bitandukanye ,bavuga ko bamusanganye indwara ya diabète igeze kukigero cyo hejuru,kandi ko basanze adashobora gusobanura ibintu neza mu gihe cyabyo.
Bose bemeje ko ubwonko bwiwe bwangiritse ku buryo adashobora gutekereza neza kandi ko yumva bigoranye,kandi ko atamenya nibiri kumubaho kandi ko adashobora no kwibuka.
Bavuga ko ubwenge bwiwe bwahungabanye ku buryo nta bushobozi afite bwo gusubiza ibibazo abajijwe kuko bisaba ko ubwonko buba bwumvise ikibazo bukabasha kugitekerezaho neza.
Bemeje ko we ubwonko bwe butagifite ubushobozi bwo gusobanukirwa nibyo abwiwe.
Umwe mubacamanza bazaca uru rubanza yabajije niba ibyo bibazo byamubuza gukurikiranwa bamusubiza ko ikigaragara aruko ubuzima bwiwe bugenda buba bubi kurusha kuko indwara ziwe zamuzahaje.
Umuganga umwe ati”buri kintu cyose agikorerwa n’umuhungu wiwe kuko ageze ahabi.”
Ariko umushinjacyaha ahawe ijambo ,yavuze ko igihe Basabose afatwa yari agishoboye kumva,no gusubiza .ariko jean flamme uburanira Basabose we avuga ko guhera muri 2021 byagaragaye ko amerewe nabi nk’uko n’ibipimo byabyerekanye.
Ati:Ngira ngo mwabonye ko iyo muvuze nanjye mpindukira nkajya kumubaza kugira ngo numve niba yumvise neza,mwabonye ko bigoye.
Ni ahurukiko rero kumenya niba mwakomeza kumuburanisha.nk’uko byagenze kuri Felecien Kabuga ,Basabose nawe ni bareke kumuburanisha kuko ubwo butabera bwaba bubogamye kuburanisha umuntu udafite ubwenge.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com