Abahatanira Umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,mu matora azaba mu Kuboza uyu mwaka, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bateraniye I Pretoria muri Afurika y’Epfo, kugirango bongere imbaraga ngo bazabashe gutsinda amatora.
Muri abo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo bitabiriye ibyo biganiro harimo, Martin Fayulu, Moise Katumbi, Matata Ponyo, Dr Denis Mukwege, na Delly Sesanga, bari mu biganiro i Pretoria, muri Afrika y’Epfo mu kureba ko bashigikira kandidatire imwe.
Ibyo biganiro bibaye mu gihe abanyapolitiki bashaka kwishyira hamwe kugira ngo bongere imbaraga bazabashe gutsinda amatora.
Izi ntumwa zahawe inshingano zo gushakisha uburyo bufatika bw’ubufatanye bwa politiki mu matora ya perezida azaba kuwa 20 Ukuboza 2023.
Ni ibiganiro byatangiye kuri uyu wa uyu wa Mbere, bizamara iminsi itatu iyobowe n’umuryango utegamiye kuri Leta In Transformation Initiative (ITI), washinzwe mu mwaka wa 2013 kandi ugizwe n’uyoboye ibiganiro byagejeje kw’iherezo politiki y’ivangura ruhu.
Imyanzuro izava muri ibi biganiro bya Pretoriya izamenyeshwa abakandida, kandi haracyasuzumwa uko hategurwa izindi nama zabera k’ubutaka bwa Congo.
Amakuru yemeza ko intego nyamukuru ari ukureba ko habaho amasezerano kandidatire ikaba imwe, bityo abatavuga rumwe n’ubutegetsi imbere y’amatora ya Perezida mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, bakazaba bafite imbaraga.
Muri Transformation Initiative mu kwezi kwa 11, 2018 yateguye ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Johannesburg, yitabiriwe n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe, Martin Fayulu, Freddy Matungulu na Adolphe Muzito,icyo gihe, ibiganiro byibanze ku bumwe bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ya perezida.
Adeline Uwineza
Rwandatribune .Com