Umubyeyi wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, arasaba inzego kwinjira kibazo cyo kuba Umujyanama w’Ubuzima yaramuranganye ubwo yari agiye kubyara bigatuma uruhinja rwe ruhaburira ubuzima.
Uyu mubyeyi witwa Nyiransabimana Console utuye mu Mudugudu wa Karinzi muri aka Kagari ka Kabeza, avuga ko ubwo yafatwaga n’inda yahamagaye Umujyanama w’Ubuzima ngo amuhe ubufasha bw’ibanze akabanza kumwitaba kuri telefone ariko yanga kuza kumufasha.
Avuga ko babonye bikomeye kandi atinze kuza, bongeye kumuhamagara, bakamusaba ko niba ataje yabahamagariza imbangukiragutabara ariko na byo arabyanga kugeza ubwo uruhinja rwahatakarije ubuzima.
Ati “Byadusabye gushaka undi mujyanama wo mu wundi Mudugudu ariko ahagera umwana yarangije gupfa, icyakora arokora ubuzima bwanjye kuko nanjye nari ndi mu marembera.”
Akomeza agira ati “Ndasaba inzego zibishinzwe kuryoza uyumujyanama ubumuntu buce yakoreye umwana wanjye w’imfura.”
Bamwe mu babyeyi bo muri aka Kagari, bavuga ko kubera agasuzuguro n’uburangare bw’uyu Mujyanama w’Ubuzima, bafashe umwanzuro ko batazongera kumwiyambaza ahubwo ko bazajya babyarira mu rugo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana.
Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM