Muri Congo, hadutse ubuhanuzi buvuga ko intambara imaze iminsi ibica bigacika mu nkengero z’umujyi wa Goma, yaba igiye kwimukira mu gace ka Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni Ubuhanuzi bwatanzwe n’itsinda ry’Abagore bo mu bwoko bw’Abahavu, basazwe bafite icyumba cy’amasengesho kigizwe n’Abagore umunani, bakaba batuye muri Teritwari ya i Djwi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Teritwari ya i Djwi, igizwe na Cheferie ebyiri arizo Rubenga, iri mu Majyaruguru na Ntambuka iri mu Majyepfo.” I Djwi ni agace kaba hagati mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Abo bahanuzi ngo bifuza ko ubu Buhanuzi, buzagera ku bantu benshi. Ngo bakaba kandi bari barahishuriwe ko bagomba guhaguruka bagasengera ibibazo by’intambara biri muri DRC.
Ubwo buhanuzi buragira buti: “Imana yatubwiye ko intambara ivuye i Goma igiye kwambuka ijya i Bukavu. Izagera no mu bindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Twongeye kubwirwa kandi ko muri Congo Brazzaville hazava Ingabo abanye-Congo bazajya gushiduka bageze i Kinshasa, Nyuma bazarwanire muri uwo murwa.”
Aba bahanuzi banagaragaje ko bari basanzwe barabwiwe ikimenyetso cy’uko umuriro uzabura mu mujyi wa Goma. Uyu muriro ukaba uheruka kubura muri uyu mujyi, ikintu cyatumye byinshi mu bikorwa byawukorerwaga mo bihagarara.
Aba bahanuzi kandi bavuga ko babwiwe ko igihugu cyabo kigiye kuzabamo impinduka.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com