Ubu hashize imyaka isaga 22 Perezida Paul kagame ariwe uyoboye u Rwanda.
Mu gihe habura imyaka ibiri gusa ngo mu Rwanda hongere habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame arahabwa amahirwe menshi y’uko ariwe ushobora kongera gutsinda amatora akayobora u Rwanda kuri manda ye ya Kane.
Ku nshuro ye ya mbere aba Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame yari yatowe n’Inteko Ishingamategeko n’abagize Guverinoma kuwa 17 Mata 2000 nyuma yaho Pasteur Bizimungu yari amaze kwegura kuri uwo mwanya.
Icyo gihe Paul Kagame wari Vice- Perezida na Minisitiri w’Ingabo, yari ahanganye na Charles Murigande ariko mu badepite n’abagize guverinoma batoye bose hamwe bari 86 , Paul Kagame yatowe na 81 mu gihe Charles Murigande yatowe n’abagera kuri batanu.
Kuwa 22 Mata 2000 nibwo Perezida Paul Kagame yarahiriye kuba Perezida akarangiza igihe cy’inzibacyuho yari isigaje imyaka 3 Gusa., nyuma yo kwemezwa n’urukiko rw’ikirenga.
Ubwo inzibacyuho yarangiraga mu 2003 ,hateguwe amatora rusange y’umukuru w’igihugu, maze kuwa 25 Kanama muri uwo waka , Paul Kagame wari uhanganye na Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma , na Nayinzira Jean Nepo Museni atorwa n’Abaturage ku nshuro ye ya mbere kuba Perezida w’u Rwanda , aho yatsinze ku majwi 95 %. ,Twagiramungu Faustin 3.62% mu gihe Nayinzira Jean Népomuscène yagize 1.33%.
Mu 2010 ,habaye andi matora y’umukuru w’igihugu nyuma yaho Paul Kagame yari arangije manda ye yambere y’imyaka irindwi.
Aya nayo Paul Kagame yaje kuyegukana kuko yabonye amajwi 93.08% kuri 5.15% ya Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo, 1.37% rya Higiro Prosper na Dr Alvera Mukabaramba wabonye 0.40%..
Ubwo manda ya Kabiri yarangira mu 2017 , kuwa 3 na 4 Kanama muri uwo mwaka, Habaye andi matora ,maze Perezida Kagame aza ku isonga n’amajwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party agira 0.48%; amajwi y’imfabusa aba 0.18 %.
Impamvu ashobora kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri 2024
Nubwo umuryango wa FPR Inkotanyi utaratora uzawuhagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024, hari amahirwe menshi ko Paul Kagame ariwe ushobora kongera gutorerwa guhagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2024.
Umunyarwanda yaravuze ngo nta byera ngo de, ariko yongera kuvuga agira ati” n’udakunda urukwavu ntago ahakana ko ruzi kwiruka”.
Muri manda eshatu Perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda, zaranzwe n’Iterambere ryigaragaza haba mu mibereho myiza y’Abaturage,ikoranabuhanga, kubaka ibikorwa Remezo,Umutekano, Iterambere ry’Abategarugori, ku rwanya Ruswa , kubaka inzego za Leta,ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.
Kugeza ubu u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite ubukungu buzamuka ku gipimo cyo hejuru, aho kiri ku mpuzandengo ya 7 % buri mwaka uhereye mu 2000.
Kubaka u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2000 byakozwe mu byiciro. Icyiciro cya mbere cyari kuva mu 2000 kugeza mu 2010 cyarimo gushyiraho amategeko, no kubaka inzego z’ubuyobozi. Ikindi cyari icya 2010 kugeza 2020 cyo kubaka inzego z’ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku buryo bugaragara.
Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka
Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 22 ishize Paul Kagame ayoboye u Rwanda.
Ibi ni ibintu byasaga n’inzozi ,ukurikije aho igihugu cyari kiri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igihugu cyifuzaga kumvisha amahanga kurekera aho kukirebera mu ndorerwamo ya Jenoside, ahubwo kigafatwa nk’igihugu cyiteje imbere nk’ibindi bihugu bya Afurika.
u Rwanda rwaje kubigeraho ruyobowe na Perezida Paul Kagame bitangaza benshi, byanatumye abona ibihembo mpuzamahanga bitandukanye kubera imirongo migari ya Politiki yabashije kugeza u Rwanda aho ruhagaze ubu.
Byanakuruye kandi abayobozi benshi baturutse ku Migabane itandukanye mu Rwanda, baza kurwigiraho ibyo rwabashije kugeraho byasaga nk’ibyananiranye iwabo.
Mu mwaka wa 2020 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe.com , Tito Rutaremara yavuze ko iyo hatabaho umuyobozi ushoboye bitari gupfa kugerwaho uhubwo ko byari kuguma mu bitekerezo gusa.
yagize ati:” Twari tuvuye mu nzibacyuho, tugira Imana tubona umuyobozi mwiza ufite icyerecyezo. Burya biba byiza iyo uvuye mu nzibacyuho ugatangira kubaka neza, ukagira umuyobozi mwiza ubishoboye.”
Yakomeje avuga ko mu gutora Perezida Kagame nta mpungenge nyinshi bari bafite, kubera ko bari bamwizeye kandi bakabona nta handi habi u Rwanda rushobora kugera harenze Jenoside yabaye.
Ati “Twari twaravuye ahabi nta handi twashoboraga kujya handi. U Rwanda rwageze habi cyane icyari gisigaye ni ukubyuka. Iyo uri hasi nta handi wajya, wenda waguma aho, icyari gisigaye rero ni ukugumayo cyangwa kubyuka. Kubyuka rero kandi bikihuta twagize Imana tubona umuyobozi ubishoboye.”
Abakurikiranira politiki y’urwanda hafi, bemeza ko kugeza ubu, mu banyapolitiki bamaze gutangaza ko baziyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu 2024, nta numwe wapfa guhiga Perezida Paul Kagame mu miyoborere y’igihugu, ukurikije amateka ye muri Politiki n’ibyo yabashije kugeza ku Rwanda ,mu myaka 22 ishize ari ku Butegetsi.
Ibi byose n’ibindi tutabasha kurondora biraha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kongera kuyobora u Rwanda, mu gihe Umuryango wa FPR inkotanyi wakongera kumwemeza nk’umukandida uzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com