Mu gihugu cya Malawi, ifaranga ryaho rikomeje kugenda rita agaciro uko bwije n’uko bukeye, aho kugeza uyu munsi ifaranga ryaho rimaze guta agaciro kugera ku kigero cya 44%.
Ibi bikaba byatumwe Perezida w’iki gihugu, Lazarus Chakwela akuyeraho ingendo zo mu mahanga ku bagize Guverinoma ndetse na we ubwe, anategeka ba Minisitiri bari hanze y’igihugu kugaruka igitaraganya.
Ibi yabitangaje muri iri joro ryakeye ryo kuwa 15 Ugushyingo 2023, kuri televiziyo y’igihugu, aho yashyizeho amabwiriza agenga ingendo z’imbere mu gihugu anagabanya hafi kimwe cya kabiri cy’amaranga ya lisansi yahabwaga abagize Guverinoma.
Gusa ngo izi ngamba zizatangira kubahirizwa muri Werurwe 2024, hasozwa umwaka w’ingengo y’imari
Mu cyumweru gishize, nibwo Malawi Central Bank yatangaje ko amafaranga y’imbere mu gihugu yatakaje agaciro ku kigero cya 44% .
Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko uko ifaranga rigenda rita agaciro, niko igihugu kigenda kirushaho gutakaza ubushobozi bwo kwigira.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com