Nkuko bikubiye mu ibaruwa yandikiwe inzego zitandukanye na bamwe mu bayoboke bidini rya ADEPR mu ntara y’ uburengerazuba bw’u’Rwanda barasaba ko umuvugzii mukuru wiritorero Pastor Ndayizeye isaie akurwa kuri Uwo mwanya.
Ni mu ibaruwa abayoboke biri torero bandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB.
Rwanda Tribune.com mu kiiganiro yagiranye n’umwe muba pasiteri utashatse ko amazina ye atangazwa Kandi akaba akiri mu murimo, ushyigikiye ibaruwa Yaba bayoboke
Yabwiye ikinyamakuru ko ntacyo yavuga kuri iyo baruwa gusa ko anenga uburyo Umuvugizi wa ADEPR yagiyeho Kandi ko ibyo bariya bakirisitu n’abapasiteri banditse nawe abyemera Kuko bahuje ibitekerezo avuga ko Kandi Umuvugizi wa ADEPR yabangamiye bikomeye imyemerere y’idini ryabo atanga urugero rwo kuzana umuntu ufite tatuwaje m’urusengero ndetse no kuzana abagore bambaye amapantaro n’amaherena ngo aze kubigisha ko bo batabyemera ngo kuko bibangamiye umuco w’idini ryabo.
yanavuze ko Kandi mu idini rya ADEPR harimo ivangura rishingiye Ku moko,Kandi ko hirukankwe abapasiteri barenganywa kubera ko umuyobozi wabo yashatse ko idini riyoborwa nabize mu mashuri ya Leta. Aho Kuba idini ryari gushyiraho uburyo ryigisha abo rikeneye ko bariyobora ko abahakana ko harimo ivangura rishingiye Ku moko yakora iperereza kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.
Yabajijwe impamvu ibibazo bafitanye bitakemuka binyuze mu ivuga butumwa asubiza ko batabura gukora ngo Ni ugusenga gusa ngo ko kwizera bishingira kumirimo, Akaba ariyo mpamvu bitababaje inzego zitandukanye ngo zikemure ibibazo byabo.
Ibi baruwa yanditswe nyuma Yuko Hari undi mu pasiteri Muri paroise ya Tyazo mu karere ka Nyamasheke yanditse ibaruwa nawe Asaba Umuvugizi wa ADEPR kuva kumirimo ye.
Iyi baruwa igira iti:tubandikiye iri tangazo tubasaba ko mwadufasha k’ubwiyunge bw’abakirisitu b’itorero rya ADEPR by’umwihariko no k’ubwinyungu z’abanyarwanda.Bati “ Muri rusange Ndayizeye Isaie turasaba ko akurwa kubuyobozi”.
Ibyo turabisaba dushingiye k’ubyaha ndetse n’amakosa tumushinja bikomeje kumuranga Kandi bikaba binyuranye n’amahame y’itorero ryacu,ndetse bikaba bihabanye n’indangagaciro za ndumunyarwanda.
Ibindi byaha bashinja Pastor Ndayizeye isaie Ni ukujya k’ubuyobozi binyuranije n’amabwiriza ya ADEPR,kwimikwa na AKIAMUKA atariko biteganyijwe,kwirukana abapasiteri ndetse n’abavugabutumwa nta mpamvu,kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse,kwinjiza mu Itorero ubutinganyi Kandi Itorero ritabwemera,gukoresha iterabwoba,ivangura,itoteza,n’itonesha.
Ab’akirisitu ba ADEPR bashinja na none Pastor Ndayizeye isaie gushora Itorero mu manza Kandi agahora atsindwa.
Abayoboke bagize bati:”urugero mu bantu bagera kuri 900 bamureze babiri kugeza Ubu bamaze gutsindira amafaranga agera kuri 200,000,000 Frw.
Uyu muyobozi mukuru Kandi Akaba n’umuvugizi w’itorero rya ADEPR Pastor Ndayizeye isaie kugeza Ubu ntacyo yari yatangaza kuri iyi baruwa imurega.
Mu idini rya ADEPR si ubwa none habonetsemo abapasiteri n’abandi bayoboke batemeranya n’umuvugizi wabo Ku rwego rw’igihugu bakitabaza inzego za Leta ngo zibakemurire ibibazo bafite Kuko ubuheruka bapfaga uburyo Dove hotel yubatswe no gucunga amaturo y’abakirisitu bikaba byaraviriyemo na bamwe mu guhunga igihugu no gukurikirana mu nkuko kubikorwa baregwaga byari bigize ibyaha mpanabyaha.
Mucunguzi obed
Kuva ADEPR yashingwa muli 1940,iteka hahoramo ibibazo.Bagakizwa na Leta ibinyujije muli RDB.Ahanini biterwa n’ivangura ry’amoko ribamo,hamwe no gushaka ubukire.Nyamara ADEPR ivuga yo yuzuye umwuka wera.Mu gihe bible ivuga ko abakristu nyakuli barangwa n’urukundo.Tujye dushakisha idini ry’ukuli,aho gupfa kujya mu madini abonetse yose.Nibwo tuzaba muli paradis.