I Mura mu gace ka Likasi, mu ntara ya Haut- Katanga, habaye umuhango wo gusoza amasomo y’abasirikare ba FARDC ibihumbi 7000, batojwe ngo bafashe iki gihugu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.
uyu muhango wanitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, General Tshiwewe Songesa Christian.
General Christian Tshiwewe mu ijambo rye, yagarutse cyane ku kibazo cya Discipline(imyitwarire) aho yasabye ingabo zari zirangije amasomo “kubaha no gukunda igihugu ndetse no ku kirwanirira ngo kive mukaga kirimo byaba ngombwa bagatanga n’ubuzima bwabo.”
Gen Tshiwewe, umusirikare uvuga rikijana mu Gisirikare cya DRC , yanabajije bariya basirikare “niba biteguye kujya kurwana n’umwanzi?” Abasirikare bagiye basubiza ko biteguye guhangana n’umwanzi no kujya mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23.
Banamweretse amasomo bize y’urugamba, bafata imbunda bararasa banerekana uburyo bahangana n’umwanzi bakoresheje uburyo butandukanye, kandi bamumenyesha ko bazahashya M23.
Icyo gikorwa cyo gusoza ayo masomo y’urugamba cyari cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye ba Gisirikare barimo uyoboye zone de defanse ndetse na komanda Regions nawe ubarirwa muri zone ya kabiri ya defanse iyobowe na Lt General Masunzu Pacifique.
Ibizamini bya nyuma bisoza ayo mahugurwa, babikoze kuwa 13 Ugushyingo 2023.
Yves Umuhoza
Rwandatribune. Com