Mu kiganiro umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagiranye n’umunyamakuru kuri Radio France 24, yavuze ko ihuriro rya Wazalendo ari intwari mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye.
Muri icyo kiganiro yagize ati “Ntabwicanyi Wazalendo bakora mu rugamba bahanganyemo na n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ahubwo Wazalendo ni intwari z’igihugu, bararwanirira ubutaka bwabo n’igihugu cyabo.”
Yakomeje avuga ko : “Wazalendo barwanirira ukuri bafite n’umwete utaraboneka. Kandi si abicanyi nka M23.”
Perezida Tshisekedi yemeje ko Wazalendo ari intwari z’igihugu k’umunsi w’ejo kuwa 16 Ugushyingo 2023, mu gihe kandi kuri uwo munsi w’ejo kuwa 16 ugushyingo 2023, muri Teritwari ya Nyiragongo abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Wazalendo.
Mubyo bashinja Wazalendo harimo ko “ari abicanyi, abajura, gukora urugomo no kwitwaza Imbunda batazizi ngo kuko bakunze kurasagura batanari kubona umwanzi.”
Ukwezi gushize kandi, Wazalendo bashinjwe kwica no gushimuta abantu mu mujyi wa Goma, harimo n’ Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bashimuse barangije baramwica.
Mu Cyumweru gishize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi Wazalendo bishe abasivile 13 mu gace ka Bambo muri Cheferie ya Bwito, muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Wazalendo kandi bashinjwe kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi aho byanavuzwe ko batwitse amazu y’Abatutsi mu gace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com