CG (Ltd) Emmanuel Gasana wayoboye Polisi y’u Rwanda akaba yayoboraga intara y’I burasirazuba yagejejwe I Mageragere nyuma y’uko bitegetswe n’urukiko rwa Nyagatare.
Ibi byategetswe n’urukiko ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urukiko rukemeza ko kubera ibyaha akurikiranyweho agomba gukurikiranwa afunzwe mu rwego rwo korohereza iperereza.
Uyu wahoze ari umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yasabiwe gufungwa iminsi 30, bityo akaburana afunze.
Ibi kandi byemejwe n’Umuvugizi wa RCS, SP Kabanguka Rafiki Daniel, ko Gasana yakiriwe mu Igororero rya Nyarugenge nk’uko byari byategetswe n’urukiko.
kuwa 15 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwemeje ko Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.
Umucamanza yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku byaha bikomeye aregwa birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Yavuze ko buri cyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo Urukiko rusanga akwiriye gukurikiranwa afunze.
Urukiko kandi rwateye utwatsi impamvu Gasana yari yatanze z’uburwayi, ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com