Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umutwe wa Wazalendo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, rivuga ko uyu mutwe ushimira perezida wa Congo, Fèlix Antoine Tshisekedi ngo kuko yavugiye kuri France 24 na TV 5 Monde ko ari intwali kandi ko ngo ashima uruhare rwabo mu gucunga umutekano w’igihugu cyabo.
Umutwe wa wazalendo usohoye iri tangazo nyuma y’uko Tshisekedi abwiye abanyamakuru ko uyu mutwe ari abasivire b’intwali ,kandi hari hashize igihe ushimirwa n’abayobozi batandukanye muri bo muri Repubulika ya Demokarasi ya congo, kubera ibikorwa byabo byo guhohotera abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bikomeje kubaranga .
Umutwe wa wazalendo muri iri tangazo wakomeje wemeza ko itegeko ryatanzwe na Perezida ryo kubashyigikira rikwiye gushyirwa mu bikorwa vuba.
Uyu mutwe kandi wasoye iri tangazo ryo gushima perezida wa Congo wawushimagije mu itangazamakuru nyuma yuko abaturage bo mu mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubugizi bwa nabi bwabo, burimo kwiba,kwica no kwibasira ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu butumwa bwo kubungabunga umutekano muri congo.
Nubwo bimeze gutyo ariko, abakurikiranira hafi iby’umutekano wa RD Congo ntibahwema kugaragaza ko ,Wazalendo ari ikibazo k’umutekano wa Congo n’abayobozi bayo kuko kuba barahawe intwaro na leta kandi bagashyigikirwa na leta ko, bizagorana kubaka izo ntwaro bigatuma ziba zimwe muzo uwo mutwe n’indi mitwe igera kuri 145 ibarizwa muri Congo izajya yifashisha yica abaturage cyane cyane muri iki gihe bagiye kwinjira mu bihe by’amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu.
Mucunguzi obed.
Rwanda Tribune.com